Kudakora ku Nyanja si urwitwazo rwo kudatera imbere – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko muri Afurika hari ibihugu bigera kuri 16 bidakora ku nyanja, ariko byose bikagira amahirwe angana yo kugira ikirere kimwe, bityo kudakora ku nyanja bikaba bidakwiye kuba urwitwazo rwo gusigara inyuma.

Abitabiriye inama mpuzamahanga y'iminsi ibiri ivuga ku by'indege muri Afurika bafata ifoto y'urwibutso
Abitabiriye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ivuga ku by’indege muri Afurika bafata ifoto y’urwibutso

Yabivugiye mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ivuga ku by’indege muri Afurika, yatangiye i Kigali kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019.

Perezida wa Repuburika yaboneyeho gukangurira ibihugu bya Afurika kwishyira hamwe bikagira isoko rimwe ry’iby’indege kuko ngo ari bwo bizagira imbaraga n’inyungu zikazamuka.

Iyo nama irimo n’imurikabikorwa, yahuje abantu batandukanye bakora mu by’indege haba mu nzego z’ubuyobozi, abakora indege, abazikanika, abacuruza ibyuma byazo, abazikoramo, abigisha abapilote n’abandi, bose bakaba bagera kuri 400 baturutse mu bihugu 71 byo hirya no hino ku isi.

Perezida Kagame yavuze ko kugira isoko rimwe mu by’indege ku Banyafurika ari ingenzi mu bujyanye n’ubuhahirane.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika 16 birimo n’u Rwanda ntibikora ku Nyanja ariko buri gihugu kirafunguye kubera ubwikorezi bwo mu kirere. Ni yo mpamvu ibihugu byose bikangurirwa kwishyira hamwe bigahurira mu isoko rimwe mu by’indege”.

“Ni na byo bizafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Afurika yo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu n’amasezerano yo koroshya ingendo kuri uyu mugabane, yashyizweho umukono umwaka ushize”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’indege muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda ubwa kabiri ari ikintu gikomeye kuko ngo rwifuza kuba igicumbi cy’iby’indege muri Afurika (Aviation Hub).

Ati “Turifuza ko iyi nama izagera aho iba ‘Air show’, ahahurira abakora mu by’indege harimo no kuzigura no kuzigurisha n’ibindi. Ahandi birasanzwe, iya Aziya iba i Dubai, iy’Uburayi ikaba i Londres mu Bwongereza, tukaba twifuza ko iya Afurika ibera mu Rwanda, rukaba igicumbi mu by’indege za Afurika”.

“Ibyo kugira ngo bigerweho bisaba byinshi ariko turagenda tubigeraho kuko turimo kubaka ikindi kibuga cy’indege cya Bugesera, kompanyi yacu y’indege iragenda ikura, ubu ifite indege 12 n’izindi ziri hafi kuza. Dukomeje kuzamuka mu mutekano mu by’indege kuko twavuye kuri 40% tukaba tugeze kuri 72%”.

Yongeraho ko u Rwanda rukomeje no kongera umubare w’Abanyarwanda biga iby’indege ari na ko ruzamura n’ibindi byose bisabwa bityo rube rwabasha kwemerwa kuba igicumbi cy’iby’indege muri Afurika.

Ubundi ngo ihuriro ku by’indege za Afurika ryaberaga i Dubai, ngo bikaba bitumvikanaga uko ribera hanze ya Afurika ari ho haturutse igitekerezo cy’uko ryaba mu Rwanda, ngo hakaba hari n’ibiganiro byagiye bikorwa ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo kuryakira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka