Kubakisha inkarakara bizatuma umujyi wa Nyakarambi waguka - Mayor Muzungu

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko abatuye aka karere bemerewe na Njyanama kubakisha inkarakara kugirango byagure umujyi wa Nyakarambi, umujyi w’akarere ka Kirehe.

Muzungu Gerald uyobora akarere ka Kirehe.
Muzungu Gerald uyobora akarere ka Kirehe.

Avuga ko mu rwego rwo kwagura umujyi w’akarere ngo njyanama yemeye ko amazu yo guturamo yubakishwa inkarakara mu rwo gufasha abaturage kubona amacumbi bahendukiwe ariko bigakorwa habanje gusabwa ibyangombwa.

Ati “ Ikibazo mu gishushanyo mbonera si igikoresho cyubakishijwe inzu ahubwo ni inzu yubatswe hehe, ryari, gute? Amazu yo guturamo agomba kuba asa kuburyo abereye ijisho, kubakisha inkarakara tubona ari igisubizo cyo kuba umujyi wacu wakura vuba.”

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe yemeza ko iki cyemezo kitareba abubaka amazu y’ubucuruzi kuko yo agomba kubakishwa ibikoresho bikomeye. ( Amatafari ahiye).

Kubakisha inkarakara ngo ntibizabangamira igishushanyo mbonera kuko n’ubundi kiba gifite igice cyo guturamo n’icy’ubucuruzi.

Ikindi ni uko ngo ubutaka buri mu gishushanyo mbonera cy’umujyi, bamwe bemerewe kubutunga bakanabukoresha nk’ubw’ubuhinzi mu rwego rwo kuborohereza umusoro.

Agira ati “Twararebye dusanga hari abahakorera imirimo y’ubuhinzi badafite ubushobozi bw’imisoro turabahindurira, ubwo butaka bukabarwa nk’ubwo guhinga n’ubwo ari mu mujyi.

Bijyana no kumenya ko iterambere ritagombye kugira uwo risiga, na wa muturage uko iterambere rizaza, isambu ye azakuramo ibibanza byinshi yenda kimwe acyubakemo inzu y’ubucuruzi atere imbere, ni ukuborohereza mugihe hataraturwa.”

Yabitangaje kuri uyu wa 21 Werurwe 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru ahanini kuri gahunda bise “ Race to the Top” umuhigo wo guhora ku isonga.

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe kandi yavuze ko abaturage bo mu mirenge yegereye ikibaya cy’umugezi w’akagera bemerewe guhinga amasaka kuko yihanganira izuba.

Ibi ariko ngo bikazakorwa mugihe iki kibaya kitari cyatunganywa ngo gikorerweho ubuhinzi bwuhirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka