Kuba izamuka ry’ubukungu rirenze iry’abantu, abaturage bararushaho gukira - Min Gatete

Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) hamwe n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR), byavuze ko abaturarwanda ngo bagenda barushaho kugera ku bukire, bitewe n’uko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2014, umusaruro w’imbere mu gihugu (GDP) wiyongereye kuri 7.4%, uruta kure ubwiyongere bw’abaturage buzamuka kuri 2.6%.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24/6/2014, inzego zishinzwe ubukungu bw’igihugu zagaragaje ko mu mezi atatu (igihembwe) ya mbere y’uyu mwaka wa 2014, habonetse umusaruro ungana na miliyari 1,302 z’amafaranga y’u Rwanda (RwF), akaba aruta ayabonetse mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2013, yanganaga na miliyari 1,197 RwF.

Uku kwiyongera k’umusaruro kwangannye na 7.4%, ngo ni inkuru nziza ku Rwanda rufite abaturarwanda biyongera ku muvuduko wa 2.6% buri mwaka, nk’uko Ministiri w’imari, Amb Claver Gatete yavuze ko bigaragaza kuzamuka mu bukire kw’abantu.

Ati: “Kuba ubwiyongere bw’abaturage buri ku muvuduko muto ugereranyije n’ubwiyongere bw’ubukungu, birasobanura ko abaturage bagenda bagira ubukire burenze ubwo bagize mu myaka yashize”.

Ibi ngo biranasobanura ko abaturage basanzwe bafite ibibazo by’imibereho mibi bizagenda bikemuka, nk’uko Umuyobozi mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa yakomeje ashimangira.

Muri uwo musaruro wa miliyari 1,302 Rwf watunze abantu mu gihembwe cya mbere ndetse bagasagurira amasoko, 48% byawo ngo ni uwavuye muri servisi; ubuhinzi ngo bwavuyemo umusaruro ungana na 32%; naho 20% bisigaye akaba ari umusaruro ngo wavuye mu nganda, imisoro n’ubusonerwe.

Ministiri w'imari n'Umuyobozi mukuru wa NISR, bagaragaje uburyo umusaruro w'imbere mu gihugu wiyongera.
Ministiri w’imari n’Umuyobozi mukuru wa NISR, bagaragaje uburyo umusaruro w’imbere mu gihugu wiyongera.

Ikigo cya NISR cyavuze ko umusaruro wavuye mu nganda, ari wo ngo wiyongereyeho cyane kugera ku 9%, uwavuye muri serivisi wiyongeraho 8%, naho uw’ubuhinzi ngo ukaba wararengejeho 5%.

Umuyobozi wa NISR yakomeje avuga ko hari icyizere ko ubukungu bw’igihugu buzakomeza gutera imbere, ashingiye ku byakozwe kugira ngo umusaruro w’ubushize wiyongere; nk’aho avuga ko ubuhinzi bwatejwe imbere no kongera ubuso buhingwaho, ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure no kwitabira gukoresha ifumbire.

Ubwo yari abajijwe uburyo ubukungu busaranganwa, Ministiri w’imari, Amb Claver Gatete yavuze ko hari gahunda zitandukanye zo kubonera abaturage batagira amikoro ahagije icyabinjiriza; harimo gufashwa n’ikigega cy’ingwate (BDF), gahunda ya hanga umurimo, ndetse ko hari n’uburyo banki ngo zizajya zikodesha abantu ibikoresho, bakabibyaza umusaruro maze bakazishyura buhorobuhoro.

Inzego z’imari zavuze ko Umuryango w’abibumbye (UN) usaba buri gihugu raporo igaragaza uburyo umusaruro w’imbere mu gihugu wifashe buri myaka itanu; ariko ko Guverinoma y’u Rwanda yo ngo ihora igaragariza abaturage bayo iyo raporo buri mwaka.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka