Ku munsi w’abagore BK yaremeye abarokotse Jenoside 100 badindijwe na Covid-19

Banki ya Kigali(BK) yatanze umusanzu w’ubwinshingizi bw’ubuvuzi(Mutuelle) hamwe n’ibiribwa ku miryango 100 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba baragezweho n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi muri BK ushinzwe Serivisi y'Abakozi atanga ibiribwa ku barokotse Jenoside bafashwa n'Umuryango Rwanda Women's Network
Umuyobozi muri BK ushinzwe Serivisi y’Abakozi atanga ibiribwa ku barokotse Jenoside bafashwa n’Umuryango Rwanda Women’s Network

BK yabikoze mu rwego rwo gufasha iyo miryango ituye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore kuri uyu wa 08 Werurwe 2021.

BK ishima ko aba babyeyi basanzwe bafashwa n’Umuryango witwa Rwanda Women’s Network(RWN), ngo bari bageze kure bateza imbere imirimo iciriritse yo kuboha uduseke, imitako itandukanye ndetse no gukora iziko rya kijyambere(imbabura).

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko ibiribwa byatanzwe kuri aba babyeyi ngo bishobora kubarinda guhaha mu gihe kirenga amezi abiri, kugira ngo ibyo bakora bibanze bigwire kandi bitume ubucuruzi bwabo bwaguka.

Umuyobozi muri BK ushinzwe Serivisi y’abakiliya, Rose Ngabire wahagarariye Umuyobozi Mukuru w’iyo banki, avuga ko gusura abakiriya bayo b’abagore ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore, bimaze kuba nk’umuco ngarukamwaka wa BK.

Ngabire yagize ati "Icyorezo Covid-19 cyatumye batabona abaguzi b’ibyo bakora, kubasura ni ukubibutsa ko bazakomeza ibyo bakoraga bigasubira ku isoko, bari bukomeze gukorana na banki, kandi amafaranga bari gushyira mu biribwa ubu bashobora kuyashora mu byo bakora bibateza imbere".

Umwe mu babyeyi bagejejweho inkunga ya BK witwa Mukamurangwa Laurence warokokeye Jenoside mu kigo cyitwaga ETO Kicukiro, avuga ko muri iki gihe cya Covid-19 ibyo akora nta nyungu nyinshi birimo gutanga byatuma yagura ubucuruzi bwe.

Mukamurangwa agira ati "Biriya byo kurya birantunga jye n’abana banjye ndetse n’abuzukuru, amafaranga nagombaga guhahisha yiyongereho inyungu, nkomeze ndangure(ibikoresho by’ibanze) nkore byinshi".

Mukamurangwa avuga ko uduseke n’imitako asanzwe akora byamugejeje muri Amerika(USA), muri Afurika y’Epfo, Swaziland(Eswatini), Senegal na Dubai, aho yagiye aserukiye abagore bakora ibijyanye n’ubukorikori, kandi ngo atarigeze yiga amashuri menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Alfred Nduwayezu yizeza BK ko ubufasha yatanze kuri abo baturage buzatuma benshi bafite ibikorwa by’iterambere bitabira kwizigamira muri iyo banki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka