Koreya y’epfo yatanze miliyoni 16$ yo gufasha ubuhinzi n’imyuga

Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yakiriye inkunga ingana na miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika ($), ahwanye n’amanyarwanda miliyari 11, yatanzwe n’igihugu cya Koreya y’epfo kuri uyu wa kabiri tariki 09/12/2014, mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb Claver Gatete yashimiye Koreya y’epfo, aho yabwiye Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Hwang Soon-Taik, ati “Mudufasha mu nzego z’ingenzi zigomba kutugeza ku cyerekezo 2020, ndetse no kuri gahunda y’imbaturabukungu EDPRS II”.

Muri ayo miliyoni 16 z’amadolari, miliyoni eshanu yagenewe guhugura abantu no kubafasha kubaka inzego zishinzwe kwigisha imyuga n’ubumenyingiro (TVET), guhuza za politiki na gahunda ndetse no kuvugurura imikorere y’abakozi muri izo nzego.

Minisitiri muri MINECOFIN na Ambasaderi wa Koreya y'epfo mu Rwanda bahererekanya amasezerano yashyizweho umukono n'ibihugu byombi.
Minisitiri muri MINECOFIN na Ambasaderi wa Koreya y’epfo mu Rwanda bahererekanya amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Andi miliyoni 11 z’amadolari ngo azafasha mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi, aho abanya Koreya bari mu Rwanda bajya inama ko abahinzi bashobora gukurikiza gahunda yo muri icyo gihugu yiswe Saemaul Undong, yo gushyira imbaraga hamwe, bagahora bashaka ibyatuma bashobora kwikemurira ibibazo nta nkunga y’ahandi bategereje.

Ambasaderi wa Koreya y’epfo yijeje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inzobere zaba izo kwerekera abantu mu myuga n’ubumenyingiro, baba n’abo gufasha abahinzi mu gukurikiza uburyo bwose bwatuma umusaruro wiyongera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi, Tony Nsanganira yatangaje ko iyo nkunga izateza imbere abahinzi bagera ku bihumbi 30 mu gihugu hose.

Ati “Hari gahunda zirambye zigamije kongera umusaruro, zaba izo kuhira imirima ku misozi no mu bishanga, gukora amaterasi, guhingisha imashini, kuba abahinzi bazajya bashakisha icyatuma umusaruro wiyongera kurushaho”.

Iyi nkunga izakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi n'imyuga.
Iyi nkunga izakoreshwa mu guteza imbere ubuhinzi n’imyuga.

Ubuhinzi, imyuga n’ubumenyingiro ni ibintu Leta y’u Rwanda ishyiramo imbaraga cyane; ngo bikaba biterwa n’uko ari byo bigaragara ko ari ishingiro ry’ubukungu; kuko TVET itanga abakozi bashoboye; ubuhinzi nabwo bugahesha abaturage benshi kuva mu bukene, abikorera bakabona aho bashora imari mu bwikorezi, inganda, amasoko, za hoteli na restora, nk’uko Minisitiri Gatete yabisobanuye.

Yashimye igihugu cya Koreya y’epfo kuba gikomeje gutera inkunga u Rwanda mu byiciro binyuranye birimo uburezi (cyane cyane ubw’imyuga, ubumenyingiro n’ikorabahabuhanga), mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, mu miturire y’imijyi n’icyaro ndetse no mu buvuzi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 3 )

Nibyiza Bazahorane Umutima Mwiza!! Ndabasaba Muzadufashe Kubona Seretifika Za VTC Nyarushishi(rusizi) Za Bibiri Na Cuminakabiri(2012),murakoze Ndabashimiye.

alias yanditse ku itariki ya: 10-12-2014  →  Musubize

imikoranire yacu na korea imaze gutera imbere kandi turabashimira kubw’imikoranire myiza natwe bamaze kutwereka banadutera inkunga yo kwiteza imbere

nyanja yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Ubuhinzi bwo mu Rwanda buri gutera imbere kandi hakenewe amafaranga kugirango dukomeze iterambere mu buhinzi

Rolland yanditse ku itariki ya: 9-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka