Kongera umusaruro wa Kawa byabafasha kwiteza imbere
Abaturage b’Akarere ka Gakenke barasabwa kongera umusaruro wa kawa kuko ari igihigwa kibitse ubukungu
Kuba mu murenge wa Ruli bafite uruganda rutunganya Kawa ikaba ishobora kunyobwa nta handi inyujijwe ngo nta yandi mahirwe abatuye mu karere ka Gakenke bafite kuko umusaruro wabo udashobora kubura aho ugurishirizwa ku buryo kongera umusaruro kuri bo ari ukongera ubukungu.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimee asaba abahinzi ba Kawa kongera umusaruro wayo bayihinga ahantu hari ibisambu kuko kuba bafite uruganda ruyitunganya ari amahirwe bafite kandi ubuhinzi bwayo bukaba kwiteganyiriza ejo hazaza
Ati “Ikawa muhinga kugeza magingo aya ni nke cyane, ko nababwiye ngo ahantu hari ibisambu byinshi muhahinge kuko guhinga kawa n’ukwiteganyiriza, n’umutungo, n’umurage muzaraga ubuvivi n’ubuvivure bwanyu kubera iki mutabikora? Rero mwese yaba abanyaruli, Coko, Minazi mukore iyo bwabaga mwongere kawa”.

Guverneri w’Intara y’Amajyaruguru kandi abwira abaturage ko atababujije guhinga n’ibindi bihingwa ariko ko aho igihugu kigana batazabeshwaho gusa no gushyira mu nda gusa kuko umugabo nyamugabo udafite amafaranga aba ntacyo ari cyo
Abaturage nabo bakaba basanga kongera umusaruro wa Kawa ari ngombwa kuko ibafitiye akamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi
Mujyawamariya Verensila wo mu murenge wa Ruli n’umuhinzi wa Kawa ufite ibiti 200 byayo, avuga ko ikawa ibafite akamaro kuko ibaha ifaranga ritubutse kandi bakayabonera rimwe bakabasha kuguramo ikintu cyabagirira akamaro kuburyo agiye kwongera umusaruro wayo yongera ibiti bingana nibyo afite
Ati “Kuzongera nibyiza kubera ko Ikawa ifite agaciro gahanitse ari mu muryango wacu kuko ubasha kubaho neza nkaba ngomba kuyitera pe kuko imfitiye akamaro ku buryo mu mwaka uza nakongera nkagira nk’izo nari mfite n’ubundi”

Kugeza ubu Ikawa itunganyizwa mu ruganda rwa Koperative Dukunde Kawa ikaba ikiri nke kuko batunganya Toni 1700 mu mwaka mu gihe mu karere hose haboneka toni 4700 zinyura mu nganda ariko hakaba n’izindi toni zirenga 1200 zitanyuzwa mu nganda.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|