Kivuruga: Barishimira ko imirimo yo kubaka isoko haricyo yabamariye
Bamwe mu baturage bakoze imirimo itandukanye yo kubaka igice cya mbere cy’isoko rya Kivuruga, barishimira ko haricyo byabafashije mu kwiteza imbere kuko amafaranga bakuyemo yabagiriye akamaro.
Aba baturage bavuga ko hari abafite ibikorwa bagezeho, bizajya bibibutsa ko amafaranga bakuye mu kubaka rino isoko ariyo babikesha.

Bavuga ko babikesha ubuyobozi bwiza buhora bubatekereza bukabitaho kubijyanye n’ibikorwa remezo, aho bubakirwa amasoko ya kijyambere bagatunganyirizwa imihanda bakegerezwa amashyanyarazi byose babonamo imirimo.
Bahamya ko iterambere rigera mu ngo zabo, kuko baba babonye amafaranga bakuye mu mirimo yo kwegerezwa ibikorwa remezo.
Apolinaire Ntamushobora wo murenge wa Kivuruga, ni umwe mu bafundi bakoze imirimo yo kubaka igice cya mbere kiri soko, avuga ko mu mezi agera kuri ane bakora iriya mirimo bifite byinshi byamugejejeho gusa ngo icyo atazibagirwa n’ikimasa yaguze mu mafaranga yakoreye.

Ati “Mu mezi ane tumaze twubaka iri soko yenda icyo navuga gifatika nakuyemo n’ikimasa cy’ibihumbi 120 naguzemo, icyo nicyo numva nzajya nibukiraho ko nubatse isoko rya Kivuruga.”
Mu minsi 84 Ntamushobora yakoze, akorera amafaranga 2500 ku munsi, ngo yakoraga ku buryo byibuze azigamaga amafaranga 1500. Byaje kumushoboza gukuramo ikimasa ariko kandi anabifashwamo n’uko akazi yagakoreraga hafi yaho atuye kuburyo bitamusabaga gutega imodoka cyangwa moto agiye ku kazi.
Illumine Mukamukesha yakoze imirimo y’ubuyede, avuga ko mbere bataratangira gukora imiromo yo kubaka isoko kubona amafaranga byabagoraga kuko badakunze kubona aho bayakorera kuburyo haricyo imirimo bakoze muri rino soko rya Kivuruga yabafashije.
Ati “Gukora hano byatugiriye akamaro nk’abaturage bahabonye akazi kuko amafaranga duhembwa adufasha mu bibazo dukemura murugo, kuko urebye nk’ubu niba bampembye nshobora kwigurira igitenge ntakibajije umugabo. Kandi noneho yaba no murugo harimo nk’utubazo runaka tugafatikanya tukadukemura mu mafaranga nahembwe.”
Aba baturage bashimira ubuyobozi bafite kubwo kuba budatekerereza abo mu migi gusa ahubwo nabo ugasanga barimo baragezwaho ibikorwa remezo birimo ibyo bumvaga bidashobora kuzagera aho batuye kuko batigeze babihabona.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kivuruga Justin Kalisa avuga ko uretse imirimo y’igice cya mbere yo kubaka isoko irangiye ngo hazabaho n’iyindi y’igice cya kabiri izatangira guhera mu kwezi kwa Nyakanga/2015 kugirango isoko rizabe rirangiye.
Imirimo yo kubaka isoko rishya rya Kivuruga ikazarangira itwaye amafaranga yu Rwanda asaga gato miriyoni 300.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dushimire abayobozi bamenyera abaturage icyo bakene.ariko abaturage nabo bamenye kubyaza umusaruro bizigamire mu ma banki