Kirehe: Ikiraro cya Rusumo gitegerejweho kwizihutisha ubucuruzi
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni arizeza Abanyarwanda ko ikirari cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzania kigiye kwihutisha ubucuruzi n’indi mirimo ifitiye ibihugu byombi akamaro.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 9/1/2014, ubwo iki kiraro kiri mu karere Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, kinaherekejwe n’izindi nyubako zizakorerwamo.

Yavuze ko akamaro k’umushinga wo kubaka ibyo bikorwa remezo ngo byaba ibijyanye na duwani, ibijyanye na gasutamo ibijyanye n’abinjira n’abasohoka n’umutekano byose bigiye gukoreshwa neza mu guteza imbere ubucuruzi bwo kumipaka.
Yagize ati “Izi nyubako zombi ari ikiraro ari naha hakorerwa imirimo ijyanye n’ubucuruzi ni umushinga woroshya ubucuruzi, ni ukuvuga ngo mbere ibintu byajyaga muri Tanzaniya bigasuzumwa ku ruhande rw’u Rwanda byagera no muri Tanzaniya.
N’ibiva Tanzaniya biza mu Rwanda bigasuzumwa ku mpande ebyiri ibyo bigatwara igihe kinini ubu bizajya bisuzumwa ku ruhande rumwe cyagihe cyatakaraga gikoreshwe iterambere ryihute.”

Yavuze ko kugira ngo ubucuruzi bushingiye ku mipaka butere imbere bagiye kuhakorera inyigo bahubaka umujyi ngo ibyo bizazamura iterambere hagati y’ibihugu byombi haba mu burezi, ikorana buhanga,amashanyarazi n’ibindi.
Ati “Ndakangurira abikorera bashaka gufata ibibanza kwitegura kuko inyigo zo kubaka umujyi nano ku mupaka zirihutishwa kuburyo zitarenza mu kwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka abantu nibatangire bitegure kuhubaka kuko ubucuruzi n’iteramnbere ry’uyu mujyi riraba rikomeye icyo yasaba ni ukwitabira kugana ibyo bikorwa by’iterambere.
Dr Akihiko Tanaka Umuyobozi w’ikigo mpuzamahanga cy’iterambere cy’ubuyapani(JICA) yavuze ko ari inshuro yambere ageze mu Rwanda akaba yahishimiye cyane byumwihariko ngo akaba yaje i Rusumo kubw’umupaka w’ingirakamaro mu iterambere ry’ibihugu bigize Afurika y’iburasirazuba.
Ikindi kimushimishije ngo ni inyubako y’ikiraro mpuzamahanga cya Rusumo n’inyubako zigikikije (one stop Border Post Facilities)hagati y’u Rwanda na Tanzaniya.
Yavuzeko mu nama ya gatanu mpuzamahanga ku iterambere rya Afurika yabereye Yokohama muri Kamena 2013 Guverinoma y’Ubuyapani yemeye infashamyo ijyanye n’ibikorwaremezo mu iterambere rya Afurika.
Ati “Muri iyo nama u Buyapani bwihaye gahunda ijyanye no gufashisha ibikorwaremezo bya Afurika bifite agaciro ka miriyari 6,5 y’amadorari y’amerika binyujijwe mu mushinga wa JICA.”
Yavuze ko ikiraro cya Rusumo n’inyubako zigikikije zubatse ku ruhande rwa Tanzaniya n’uruhande rw’u Rwanda ari urugero rwiza rw’umushinga wakozwe neza muri iyo nkunga utwara miriyoni 32 z’amadorari y’amerika kandi akaba yizeye neza ko ibi bikorwa byuzuye i Rusumo bigiye guteza imbere ubukungu hagati y’u Rwanda na Tanzaniya.
John V.K Mongella Komiseri mukuru w’intara y’Akagera akaba ari nawe wari uhagarariye igihugu cya Tanzaniya muri uwo muhango yavuze ko iyi ari intangiriro yo kunoza imikoranire hagati y’ibihugu bibiri Rwanda na Tanzaniya, ngo ibyo bikorwaremezo byuzuye bigiye gufasha ibyo bihugu mu iterambere ryabyo n’iterambere ry’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba muri rusange.
Nyuma yo gutaha ibyo bikorwa ku ruhande rw’u Rwanda no kuruhande rwa Tanzaniya abari bahagarariye Leta y’ubuyapani ari nayo yatanze imfashanyo muri ibyo bikorwa bashamye uburyo ibikorwa by’inyubako byihutishijwe banenga uburyo ku ruhande rwa Tanzaniye bias n’ibyadindiye nubu bimwe bikaba bitaruzura.
Ikiraro cya Rusumo gifite uburebure bwa metero mirongo inani n’ubugari busaga metero icumi icyo kiraro n’inyubako zigikikije hagati y’ibihugu byombi byuzuye bitwaye miriyoni zisaga 30 z’amadorari ya Amerika.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
turashimra abayapani inkunga badutera kandi natwe tukabizeza ko tuzakomeza kuyikoresha neza maze ikazadufasha mu majyambere
kagame akwiye indi mandat