Kirehe: Abaturage bagaragaje ko “Girinka” yabateje imbere
Mu muhango icyumweru cyahariwe Girinka mu rwego rw’akarere ka Kirehe kuri uyu wa mbere tariki 12/01/2015 hituwe inka 16 aho abaturage bakomeje kugaragaza uburyo iyi gahunda ya Girinka imaze kubateza imbere.
Manayabagabo Jean Bosco wituye Mukamurigo aravuga ko gahunda ya Girinka yamuteje imbere afumbira urutoki rwe yubaka inzu nziza, arya indyo yuzuye ndetse akaba abashije kwitura mugenzi we.
Ati “muri iyi gahunda niteje imbere cyane, nafumbiye urutoki ubu ndi intangarugero mu bafite urutoki rwiza, nubatse inzu nziza y’icyitegererezo, ibiryo mu rugo byariyongereye kubera gufumbira ubu mfite inka eshatu n’iya kane noroje mu genzi wanjye nkama na litiro zisaga 10 ku munsi”.

Yakomeje avuga ko umugore ahaye inka atari amuzi, ngo biramushimishije cyane ngo iyo nka igiye kuba umuhuza w’ubuvandimwe kandi ngo ubumwe n’ubufatanye bugiye kwiyongera basurana banerekana n’imiryango.
Mukamurigo Odetta umubyeyi w’abana bane wituwe na Manayabagabo yavuze ko yishimye cyane kuba abonye inka nziza kandi ikuze, ngo ntiyari azi ko ayibona, ngo agiye kuyifata neza yoroze abandi kandi ngo izamufasha mu iterambere ry’urugo rwe
Nahimana Gervais wahawe igihembo cy’indashyikirwa mu bagabiwe inka bakazifata neza, aravuga ko abonye ibihembo kubera ibikorwa byiza yakoze.

Ati “bampaye umunyu w’inka; ikigega cy’amazi; imiti y’amatungo na seritifika kandi koko narakoze inka nituwe maze kuyibyaza esheshatu kandi narituye nubaka inzu abana ndabarihira bariga umwe arangije kaminuza, umuryango wanjye urya neza, harakabaho iyi gahunda”.
Tihabyona Jean de Dieu Umuyobozi w’akarere ushinzwe ubukungu akaba ahagarariye n’umushinga wo gucunga inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka aravuga ko ibikorwa bizitabwaho ari ugufasha cyane cyane abahawe inka batishoboye, kububakira bakabona ibiraro byiza ikindi ngo ni ugutera intanga hagamijwe inka zitanga umusaruro uhagije.

Ngo bazatanga ubujyanama mu kurushaho kwita ku nka na gahunda yo gutanga amata mu bana ndetse ngo hazakomeza n’umuhango wo kwitura no kwiturwa inka zisaga 150.
Akamaro k’icyumweru cya gahunda ya Girinka
Muteteri Esperance umukozi wa MINAGRI akaba akuriye gahunda ya Girinka mu ntara y’ibirasirazuba yavuze ko iyo ntara ifite umuhigo wo kuba yoroje abaturage bagera ku bihumbi 350 mu mwaka wa 2017 ngo niyo mpamvu gahunda y’icyumweru cya Girinka yateguwe mu rwego rwo koroza abantu benshi banafashwa korora no gufata neza ayo matungo.
Ngo gushyiraho iki cyumweru na none ni uburyo bwo kwegera abaturage bagacukumbura bakamenya aho bitagenda bakabakosora.

Ati “nta kibazo gihambaye gihari mu karere ka Kirehe ariko si shyashya hari abo tuziha bakazigurisha abandi bakazirya nta n’umuyobozi babibwiye ugasanga ni ikibazo. Muri aka karere aborojwe bamaze kurenga ibihumbi icyenda kandi turifuza ko iki cyumweru kirangira muri aka karere horojwe abagera kuri 150”.
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe aravuga ko iki cyumweru ari umwanya mwiza wo gusobanurira abantu gukomeza guteza imbere iyi gahunda ya Girikna kandi ngo umusaruro uraboneka nubwo bitaragera kuri bose.
Ati “benshi mu bagezweho n’iyi gahunda bubatse amazu meza,abana bariga kandi barya neza. ikindi ni umwanya tubonye wo gusobanurira abantu kwita ku matungo yabo borora kijyambere bagaburira inka neza, bazikingira, bazitere intanga zitanga inka zitanga umusaruro uhagije.”

Yavuze ko bari muri gahunda yo kugenzura ko abahabwa inka ari abazikwiye koko no gukora urutonde ruba mu karere rujyanye n’igenamigambi kugira ngo barebe abakeneye inka izo akarere kazajya gatanga buri mwaka.
Iyi gahunda yabimburiwe n’umuhango wo guha abana amata no gutanga ibihembo ku borozi babaye indashyikirwa mu gufata neza inka bituwe muri gahunda ya Girinka bihagaze agaciro k’amafaranga asaga miliyoni eshanu.
Mu ntara y’iburasirazuba gahunda y’icyumeru cya Girinka yatangiriye mu karere ka Gatsibo tariki 09/01/2015 ikazasorezwa Kitazigurwa tariki 16/01/2015.


Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muri ino myaka ishize hari gahunda zimwe zagiye zihindura imibereho y’abanyarwanda n’umuryango nyarwanda kuburyo bugaragara kandi muri izo gahunda Gira Inka iza mu za mbere rwose
uretse na kirehe hari henshi mu gihugu bashimira iyi gahunda ya girinka ko hari ibyo imaze kubagezaho kandi nanubu gahunda iracyakomeje kuko gahund ya gira inka iracyahishije ibindi abanyarwanda.harakabaho umusaza president Kagame Paul we wayitangije