Kiramuruzi: Kigali Free Bikers na Kivu Biker baremeye abacitse ku icumu
Itsinda ry’abatwara ibimoto binini b’i Kigali rizwi ku izina rya Kigali Free Biker rifatanyije na bagenzi babo bo mu Karere ka Rubavu bazwi ku izina rya Kivu Bikers basuye abacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo, umurenge wa kiramuruzi babagezaho ibikoresho bitandukanye.
Mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi no kubafasha kwigira, babagejejeho ibikoresho bitandukanye birimo matora, amashuka bifite agaciro kangana n’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’itsinda rya Kigali Free Bikers, Maseveriyo Irene Basile, yatangaje ko iki ari igikorwa ngarukamwaka biyemeje kuzajya bakora buri gihe nk’aba Bikers, kikazakorerwa mu turere twose tw’igihugu, kugirango bagire uruhare mu gufasha no guhindura imibereho mibi ndetse n’ubwigunge abenshi mu bacitse ku icumu rya Jenocide yakorewe Abatutsi babayemo.

Kandi biyemeje no kubabera abavugizi aho bazabasha kugera hose, kugirango babashe kubabonera ibyingenzi bizabafasha kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibishishikariza buri Munyarwanda.

Kantama Clotilde wahagarariye abashyikirijwe inkunga na Kigali free Bikers tariki 12 Gicurasi 2013, yagize ati “Turashimira cyane aba bavandimwe baduteye inkunga y’ibyo kuryamaho, ubu tukaba tutazongera gukumbagurika ku butaka, ku birago no kuri za nyakatsi, Imana ibasubirize aho bavanye”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi, Munyaburanga, yashimiye cyane abo ba Bikers avuga ko igikorwa bakoze ari igikorwa cy’ubupfura gikwiye gushimirwa cyane na buri wese kuko ari n’uburyo bwo kunganira Leta mu gutera inkunga abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko bikwiye ko buri Munyarwanda wese yagombye kubareberaho kugirango arangwe n’ibikorwa by’indashyikirwa nk’ikingiki.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|