Kigali Today Ltd yosoje amahugurwa ku kamaro k’itangazamakuru mu kwiteza imbere

Ikigo cy’itangazamakuru cya kigalitoday Ltd cyahaye impamyabumenyi abantu 90 cyari kimaze amezi atatu gihugura ku itangazamakuru ry’amajwi no gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo abanyabukorikori n’abikorera ku giti cyabo babyifashisha bakiteza imbere.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 9/5/2014, aho abahuguwe bibumbiye mu rugaga rw’abikorera (PSF) bashyikirijwe impamyabumenyi iherekejwe n’imfasha nyigisho ikubiyemo amasomo bahuguwemo.

Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Charles Kanamugire (ibumoso) na Jean de Dieu Gakuba (Iburyo), ushinzwe amahugurwa n'iterambere muri PSF, bashyikiriza impamyabumenyi umwe mu bakurikiranye amahugurwa.
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Charles Kanamugire (ibumoso) na Jean de Dieu Gakuba (Iburyo), ushinzwe amahugurwa n’iterambere muri PSF, bashyikiriza impamyabumenyi umwe mu bakurikiranye amahugurwa.

Bernard Mutijima wari uhagarariye aya mahugurwa, yasobanuye ko amwe mu masomo yatanzwe harimo uburyo bwo gutara inkuru, kwamamaza no gutegura inkuru cyangwa ibiganiro mu buryo bw’amajwi hifashishijwe ibikoresho byabugenewe.

Mu gihe muri kaminuza aya masomo yigirwa igihe kigera ku myaka ine, Mutijima yavuze ko ku bw’ubushobozi, ubwitange n’ubunararibonye buranga Kigali Today, aya masomo abayahawe bayize mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa buri cyiciro dore ko buri cyiciro cyari kigizwe n’abantu 30 baturutse mu ma cooperative atandukanye mu gihugu.

Mu batanze ubuhamya bw’ibyo bamaze kwigezaho nyuma y’amahugurwa bahawe na Kigal Today Ltd. harimo Irankunda Honore wahise atangiza urubuga www.icyogajuru.com wavuze ko kuri we na bagenzi be babona Kigali Today nk’indorerwamo y’ijisho rya rubanda.

Yagize ati “Niryo tangazamakuru rya mbere mbonye mu Rwanda rihaguruka rikegera abaturage rikabigisha uburyo bwo kwiteza imbere, ntahandi ndabibona rwose.”

Bamwe mu bahawe impamyabumenyi.
Bamwe mu bahawe impamyabumenyi.

Jean de Dieu Gakuba , umuyobozi muri PSF ushinzwe amahugurwa n’iterambere yasabye abahuguwe kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe abasaba kubushyira mu ngiro bityo bakabubyaza umusaruro.

Ati “Nagirango mbibutse ko nta soni biteye kubabwira ko PSF ari umubyeyi w’abikorera kandi ifite aho ikorera heza n’abayobozi beza.”

Avuga kuri gahunda za Leta z’iterambere, bwana Gakuba yavuze ko byanze bikunze igihugu gifite icyerecyezo kigera ku ntego zose kiyemeje. Yijeje abikorera ubuvugizi ndetse no kubashakira abafatanyabikorwa.

Jean Charles Kanamugire, umuyobozi wa Kigali Today Ltd, yasobanuye ko amahugurwa nk’aya uretse guha ubumenyi abayitabira, abafasha no kwishyira hamwe akababibamo urukundo n’umurava wo gukorera hamwe.

Umwana w'umwe mu bahuguwe aramutsa abayobozi batanze impamyabumenyi umubyeyi we yahawe.
Umwana w’umwe mu bahuguwe aramutsa abayobozi batanze impamyabumenyi umubyeyi we yahawe.

Mu rwego rwo gushyigikira bamwe mu bahuguwe na Kigali Today ku kamaro k’itangazamakuru mu kwiteza imbere, Kanamugire yemereye mudasobwa imwe izafasha abashinze urubuga nkoranyambaga rwa icyogajuru.com gukomeza kunoza umushinga wabo bityo bakiteza imbere.

Yavuze kandi ko ubushobozi bubonetse, iyi gahunda yo guhugura Abanyarwanda yaba gahunda ihoraho kuri Kigali Today hagashyirwaho ikigo gitanga ubumenyi mu itangazamakuru ku banyamyuga bakorera hirya no hino mu gihugu, bityo itangazamakuru rikaba umusemburo w’iterambere ku Banyarwanda.

Uyu muhango wari witabiriwe kandi n’uwari uhagariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyingiro (WDA) ikigo cyafatanyije na Kigali Today Ltd mu gutegura aya mahugurwa, Livingstone Byandaga, wasabye abafite imishinga ishobora kubyazwa umusaruro uteza imbere beshi ko bagana WDA bityo ikabatera ingabo mu bitugu.

Turatsinze Bright

Ibitekerezo   ( 1 )

courage mukomereza hjoa kabisa turashimye www.kigalitoday.com

matabaro yanditse ku itariki ya: 11-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka