Kataza na BK iraha inguzanyo abagore nta ngwate - CEO Karusisi

Banki ya Kigali (BK) irashishikariza abagore kwitabira gufata inguzanyo itanga zidasaba inyungu, mu mushinga wayo yise Kataza na BK, uri muri gahunda ya ‘Nanjye ni BK’, mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere bashora mu mishinga itandukanye irimo cyane ubucuruzi butoya.

Umuyobozi mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi yagaragaje impamvu banki ayoboye yemeye guha abagore inguzanyo zidasabye ingwate
Umuyobozi mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi yagaragaje impamvu banki ayoboye yemeye guha abagore inguzanyo zidasabye ingwate

Ni inguzanyo Banki ya Kigali ivuga ko ishobora kugera kuri miliyoni 15 ku muntu, abayifuza bakaba basabwa gusa kuba bafite kampani ikora, cyangwa TIN y’ifatabuguzi ry’ipatanti nibura imaze umwaka ikoreshwa, kugaragaza ko nta mwenda w’Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro bafite.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abikorera bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke, Umuyobozi mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi yagaragaje ko impamvu Banki abereye Umuyobozi Mukuru yemeye guha abagore inguzanyo zidasabye ingwate, ari uburyo bwo gufasha abagore kubona igishoro mu bucuruzi.

Dr. Diane Karusisi avuga ko abagore bakunze kugaragaza ko impamvu badashora imari ngo bunguke, biterwa ahanini no kubura ingwate mu gihe mu isuzuma BK yakoze yasanze abahawe inguzanyo b’igitsina gore bunguka kandi bazishyura neza.

Agira ati, “Abagore nibo bakiriya beza bishyura neza dufite, ibyo bakora birunguka, niyo mpamvu twahisemo kubaha inguzanyo badatanze ingwate kuko twasanze bagaragaza ikibazo cy’uko nta ngwate bagira kandi burya ntibambura bishyura neza”.

Uhagarariye Umuyobozi w’agashami gashinzwe inguzanyo z’imishinga mito muri BK, Anne Marie Giraneza avuga ko muri iyo nguzanyo izahabwa abagore irimo ibice bitatu birimo, igice cyo kongera ibicuruzwa ku basanzwe bakora ubucuruzi, icyo kugura ibikoresho nko muri resitora n’amahoteli, abo bagahabwa inguzanyo ingana na 70% by’agaciro k’ibikoresho bashaka kugura.

Hari kandi igice cya gatatu kirimo inguzanyo ku bagore bifuza gushora nko mu kugura imitungo itimukanwa, irimo ibibanza ku basanzwe bafite ubucuruzi, ariko butabasha kuba bwabakemurira ibibazo byose, iyo nguzanyo ikishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Basobanuriwe ibijyanye na serivisi BK itanga zirimo izo kubitsa no kubikuza mu buryo by’ikoranabuhanga, ku buryo abafite terefone bashobora kuzikoresha bakabona serivisi zo kohereza amafaranga.

Hari kandi gahunda yo gukoresha amakarita yo kubikuza ku buryo ndetse umukiriya wa BK ashobora no kwiguriza amafaranga kugera ku bihumbi Magana atanu (500,000 FRW) igihe atarahembwa.

Alexis Bizimana ushinzwe imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi muri BK avuga ko iyi banki, ifasha abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, bakaba barashyizemo amafaranga agera kuri miliyoni 150$ y’amadorari ya Amerika angana na Miliyali 180frw, kandi ngo ayo mafaranga atangwa ku nguzanyo z’ishoramari mu buhinzi ku nyungu ntoya.

Agira ati, "Inguzanyo yo mu buhinzi yishyurwa kuri 12%, ku buhinzi bw’ikawa kandi ntahandi wayikura mu yandi mabanki, iyo nguzanyo kandi tuyitanga no ku bakora ubuhinzi bw’icyayi mu ruhererekane rwose rwo guhinga icyayi nabo bakishyura ku nyungu ya 12%".

Avuga kandi ko hari inguzanyo itangwa mu gutunganya umusaruro w’ubuhinzi bw’umuceri, nk’aho ushaka kubaka uruganda, no gukusanya umusaruro ashobora kubona inguzanyo umusaruro akaba ari wo utangwaho ingwate, ku nguzanyo nto ihera ku 8% kugeza kuri 12% iyo abakiriya bishyura.

Agira ati, “N’ubwo yishyurwa mu gihe gito, biroroshye kuko ushobora guhitamo kwishyura mu mezi atandatu cyangwa ukishyura ku mwaka, kandi inyungu ni ntoya kuko iyo umaze kwishyura inguzanyo bya bindi waguze bikomeza kukwinjiriza amafaranga”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Rusizi avuga ko kuba bamenye iyo nguzanyo bagiye gushishikariza abagore babo gukorana na BK ngo bahabwe inguzanyo babashe kwiteza imbere agashimira Banki ya Kigali kuba yaje kubashishikariza iyo gahunda izatuma bagera ku bukire.

Agira ati, “Turabashimiye kuko tubakeneyeho serivisi, dukeneye amafaranga tukiteza imbere natwe tugakira namwe ikigo cyanyu kikabona amafaranga, tubashimiye ko mwaje kubidushishikariza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko mu izina rya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ashima gahunda ya Banki ya Kigali mu iterambere ry’Intara n’Akarere ka Rusizi, ariko yifuza ko BK yafatanya n’Akarere ka Ruzisi no mu bindi bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Ndayashaka

Mutuyimana Erinestina yanditse ku itariki ya: 4-03-2025  →  Musubize

Ndashaka inguzanyo byubura 200000frw nange nshaka kwiteza imbere murakoze

Muhongerwa blandine yanditse ku itariki ya: 5-01-2025  →  Musubize

Hello nange ndashaka inguzanyo byibura 300000 nange nshaka kwiteza imbere murakoze

Imanizabayo angelique yanditse ku itariki ya: 5-12-2024  →  Musubize

Mwandufasha

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-12-2024  →  Musubize

Mwandufasha

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-12-2024  →  Musubize

Muraho neza bank ntakuntu yafasha nabarigutangiza umushiga kuko ntabwo ariko twese dufite ipatante yubucuruzi urumva ungitangira wayaka ariko ntiwatetwa ingunga na bank utamaze umwaka ukoray murakoze

Usanase constantin yanditse ku itariki ya: 28-11-2024  →  Musubize

Yego nibyo gusa muribyobyose byavuzwe bikurikijwe uko babivuze byaba Ari byorohereje abantu mumishinga yagutse. Ikindi hari igihe usanga iyo ugiye gusaba inguzanyo bagusaba ukowizigamira ugasanga biragoranye mugihe wari ufite umushinga wagutse ukangwa Kandi aribwo buryo wabonaga washoramo amafranga ukanishyura neza . ngo manza unjye mbereyokugira icyo tugufasha ibyo nabyo bibangama muburyo bwogukora business yagutse.

Ado yanditse ku itariki ya: 2-11-2024  →  Musubize

Mwiriwe, ese mwamfasha kugura ibikoresho bya restaurant, niyo carriere niyumvamo kdi mfitiye inyota nubushake bwo gukora ariko kubwubushobizi buke birangoye kuyitangira ibikoresho bike maze kugeraho nibyo nifashisha iyo nabonye ikiraka byo mubukwe, kdi nabyo sindashyika kurwego nifuza, Ese mwamfasha . Murakoze

Niyirora uwase Marie Gisèle yanditse ku itariki ya: 20-10-2024  →  Musubize

Muraho neza nifuza kubabaza niba mwafasha n’umuntu kugura ibikoersho bya salon kuko njye nize ibijyanye na salon nifuza kuba nayishinga ariko nkabona kubona ibikoresho bigoye none haricyo mwafasha umuntu kuribyo.

Perpetue yanditse ku itariki ya: 30-08-2024  →  Musubize

Nuko Bk yatecyereza kunguzanyo kurubyiruko narwo rukiteza imbere kuko dufite Ikibazo cyubushomeri tukabona inguzanyo kuburyo bworoshye tukabasha natwe kwitezimbere kuko Ikibazo dufite gikomeye nukubura ingwate

Sindayiheba Alexis yanditse ku itariki ya: 11-07-2024  →  Musubize

Ubufasha kunguzanyo

[email protected] yanditse ku itariki ya: 1-12-2024  →  Musubize

Muraho nifuza gutajyira ubucuruzi buto ariko birangoye sinzi niba mwamfasha

Mutuyimana Erinestina yanditse ku itariki ya: 27-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka