Karongi: Itsinda ry’abayobozi b’amakomini muri Benin ryaje kwigira ku miyoborere myiza mu Rwanda

Itsinda ry’intumwa z’abayobozi b’amakomini muri Benin riri mu rugendoshuri mu Karere ka Karongi, aho ryaje kwigira imiyoborere myiza ku Rwanda by’umwihariko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka muri iyi myaka 20 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rw’abaturage muri gahunda za leta.

Iri tsinda ryagendereye aka karere kuri uyu wa Gatanu tariki 25/4/2014 nyuma y’iminsi itatu bageze mu Rwanda, aho ryahise risura imirimo y’ibikorwa byo kubyaza amashanyarazi gazi methane iri mu Kiyaga cya Kivu, umushinga usa n’ugeze ku musozo kuko imirimo yose yarangiye.

Aba bayobozi bafatiye ifoto y'urwibutse ku muryango w'uruganda rw'amashanyarazi ya gaz methane hamwe n'abayobozi batandukanye.
Aba bayobozi bafatiye ifoto y’urwibutse ku muryango w’uruganda rw’amashanyarazi ya gaz methane hamwe n’abayobozi batandukanye.

Aba bayobozi b’amakomini muri Benin bari baherekejwe na bamwe mu bandi bayobozi mu nzego za leta na bamwe mu bayobozi b’imiryango itabogamiye kuri Leta (NGOs) muri Benin, bashimye uburyo gaz methane yo mu Kivu irimo kubyaza umusaruro.

Tossou Bertin, wari uyoboye iri tsinda ryaturutse muri Benin, yavuze ko inyigo y’umushinga wa gaz methane na bo bazareba uko yashyirwa mu bikorwa iwabo. Yagize ati “Iki ni igikorwa cyiza cyane! Natwe dufite amazi menshi iwacu dushobora kubyazamo amashanyarazi muri ubu buryo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwabaye nk’urutangirira ku busa nyuma ya Jenoside, ubu bigaragara ko rumaze gutera intambwe haba mu iterambere no mu miyoborere myiza.

Aha bari mu ruganda ruzajya rutanga amashanyarazi aturutse kuri gaz methane yo mu Kivu.
Aha bari mu ruganda ruzajya rutanga amashanyarazi aturutse kuri gaz methane yo mu Kivu.

Ati “Ibi byose bituruka ku buyobozi bwiza bufasha abaturage kumva aho bava n’aho bajya, cyane cyane ariko bigaturuka ku ruhare abaturage bagira muri gahunda za Leta.”

Nyuma yo gusura umushinga wa gaz methane, aba bayobozi b’amakomini mu gihugu cya Benin bakaba bagiranye ibiganiro n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Karongi kuva ku tugari kugeza ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi akaba yabahaye ishusho y’uko u Rwanda ruyobowe ashingiye kuri gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi maze abasobanurira inkomoko y’intsinzi (success) y’u Rwanda nyuma ya Jenoside. Yagize ati “Nyuma yo guhura n’akaga ka Jenoside yakorewe abatutsi, abayobozi baricaye bashaka uburyo bwo kongera kubaka u Rwanda ku buryo burambye.”

Aha akaba yababwiye ko ibanga ry’u Rwanda ari ubumwe budacagata bw’Abanyarwanda no gukorera hamwe bose batumbereye ku cyerekezo u Rwanda rwihaye.

Yanababwiye ko igihugu cyubakiye cyane ku kubyaza umusaruro imbaraga zacyo bishingiye ku rubyiruko no ku mahame y’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.

Kayumba yanabasobanuriye ibikorwa by’iterambere biri mu Karere ka Karongi harimo umushinga wa gaz methane, amahoteli aho yanababwiye ko ubu hari umushinga watangiye wo kubaka hotel y’inyenyeri eshanu mu rwego rwo kurushaho kubyaza umusaruro Ikiyaga cya Kivu, icyayi n’inganda zigitunganya ndetse n’ikirere cyiza.

Yanabasobanuriye ibyo Akarere ka Karongi kamaze kugeraho haba mu buhinzi, mu bworozi, mu bukerarugendo, mu kubungabunga ibidukikije ndetse no mu mishinga ibyara inyugu.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26/4/2014, iri tsinda rizasura umurenge wa Murambi mu Karere ka Karongi aho rirakorana umuganda n’abaturage n’abayobozi mu rwego rwo kwirebera uruhare rw’abaturage mu iterambere no mu miyoborere y’igihugu.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka