Karongi: Banki y’Abaturage yateye Abasesero inkunga ya miliyoni imwe

Abakozi n’abanyamigabane ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda/Ishami rya Kibuye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero banatera inkunga y’amafaranga miliyoni imwe abarokokeye Jenoside mu Bisesero mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubaherekeza mu rugendo rwo kwigira.

Uwari uhagarariye abanyamigabane ba Banki y’Abaturage y’u Rwanda/Ishami rya Karongi, Ntagara, avuga ko abakozi ba Banki y’Abaturage bafashe icyemezo cyo gusura no gufasha Abasesero mu rwego rwo kunganira Leta mu nsanganyamatsiko yo kwibuka biyubaka kandi ngo bahisemo gutanga amafaranga kubera ko Abasesero ubwabo ari bo baziranye bakaba bazi neza icyo buri wese akeneye.

Yagize ati “Ubwo muzayifashisha mu gusubiza ibibazo muhereye ku cyo buri wese mu bafite ubushobozi buke kurusha abandi.” Uyu Muyobozi w’Abanyamigabane muri Banki y’Abaturage yabasabye kuba ingezi bakusa ikivi ababyeyi n’abavandimwe babasigiye bacyusa bakanongeraho ikindi. Ati “Ibi muzabishobora mukurikiza gahunda za Leta, buri gahunda yose mugaharanira kuyibamo abambere.”

Aha bari bagiye gushyira indabo ahari imibiri y'abazize Jenoside.
Aha bari bagiye gushyira indabo ahari imibiri y’abazize Jenoside.

Muri uwo muhango wabaye tariki 25 Gicurasi 2014, Gasimba Narcisse, yatanze ubuhamya ku mateka y’abasesero na Jenoside yahabereye avuga ko bo batangiye kumenya ko byakomeye Abatutsi barimo kwicwa ahagana mu matariki 9 n’10 Mata 1994.

Yagize ati “Ni ho twavuye mu nsengero, ni ho abantu bavuye mu ngo bavuga ngo hari abantu bateye nimutabare.” Icyo gihe ngo Abasesero baragiye bagiye gukumira igitero basanga Interahamwe zishorewe n’abapolisi noneho abapolisi bakabashuka ngo bari baje guhosha imvururu noneho ngo baka Abatutsi intwaro bari bafite barazitwara. Ibi ngo byari amayeri yo kubaca intege kugira ngo badashobora kwirwanaho.

Uyu mugabo, nyuma yo gusobanura urugamba barwanye n’inzira y’umusaraba bagiye bacamo yibukije ko Abasesero bahoze ari abatunzi ariko kubera Jenoside yabashegeshe ubu abenshi muri bo cyane cyane abari mu zabukuru ngo imibereho yabo igoye kuko nyuma ya Jenoside byasabye guhera kuri zeru kandi nyamara abenshi muri bo nta mbaraga bari basigaranye zo kugira icyo bikorera.

Gasimba agira “Nkanjye ukiri muto ndakomeye kandi ndashoboye mu rugendo rwo kwigira ariko nk’abo basaza namwe murumva ko nta ntege bagifite.” Akomeza ashima Leta avuga ko ntako itagize mu bushobozi bwayo dore ko yabubakiye amazu yo kubamo, ikarihira abana amashuri, igafasha abatishoboye kurusha abandi kubona uburyo bwo kwivuza n’ibindi.

Gasimba akomeza avuga ko nyuma ya Jenoside Abasesero babaye abantu bahuye n’ibibazo ku buryo kubona aho gutangirira ubuzima byari bigoye. Agira ati “N’iyo turi mu bandi uba ubona tudasa! Ntituba tubyibushye nk’abandi, ntitunoze nk’abandi kubera ibibazo.” Avuga ko gutangira ubuzima abandi bafite aho bageze biba bigoye.

Ngo kubera ibibazo Abasesero banyuzemo, nyuma ya Jenoside bamaze imyaka igera kuri itatu badahinga kugeza ubwo babimuye bakabatwara ahandi na bwo bikanga bagahitamo kugaruka mu Bisesero.

Umuyobozi wa Banki y'Abaturage, Ishami rya Karongi ashyikiraza Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi sheki y'amafaranga miliyoni.
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage, Ishami rya Karongi ashyikiraza Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi sheki y’amafaranga miliyoni.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac, ari na we wakiriye sheki y’amafaranga angana na miliyoni Banki y’Abaturage yateyemo inkunga Abasesero na we yagarutse ku mateka y’inzira y’umusaraba Abasesero bagenze ariko yongera gusaba Abasesero gukomera bakigira.

Yashimiye Banki y’Abaturage ndetse n’abandi bakora uko bashoboye ngo bafate mu mugongo abarokotse Jenoside bakabasindagiza mu rugendo rwo kwigira. Agira ati “Ni byo koko hari abakiri bato bagifite imbaraga bashobora gukora bakigira ubwabo, ariko hari n’abasaza n’abakecuru b’incike batagishoboye gukora”.

Umuyobozi wa Banki y’Abaturage/Ishami rya Karongi, Twayishima Jean Marie Robert, we yibukije abakozi ba Banki y’Abaturage ndetse n’abandi bari bihari ko Jenoside yabaye kubera ubuyobozi bubi.

Twayishima yasabye abakozi ba Banki y’Abaturage n’abandi bari bahari kugaya ubuyobozi bubi bwateguye Jenoside bukanayishyira mu bikorwa. Mbere yo gushyikiriza sheki abo bateye inkunga yaboneyeho kubasaba kurangwa n’ubumwe bunganirana mu mirimo ya buri munsi.

Yagize ati “Ndasaba abarokotse kudaheranwa n’agahinda abagifite ingufu bagafasha abo basaza n’abakecuru kandi natwe tuzajya duhora tubari hafi.” Na we yongeye kugaruka ku kuba bahisemo gutanga amafaranga kuko bagiraga ngo bahe abagenerwabikorwa amahirwe yo kwihitiramo icyo bakeneye bakaba ari cyo bazakoresha ayo mafaranga.

Umuyobozi w’Umurenge wa Twumba ari na wo Urwibutso rwa Bisesero rwubatsemo, Ruzigana Emmanuel, wari uhagarariye Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, mu izina ry’umuyobozi w’akarere yihanganishije abarokokeye Jenoside mu Bisesero anashimira abakozi ba Banki y’abaturage y’u Rwanda inkunga bateye akarere. Yagize ati “Iyo ufashishe umwe mu baturage batuye Akarere ka Karongi uba ufashije akarere kose.”

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka