Karongi: Bagiye gutaha inzu nshya “Kivu Plaza”
Mu mujyi wa Karongi huzuye igorofa y’amazu atatu yitwa ’Kivu Plaza’ yubatswe n’ishyirahamwe ’Munywanyi’ ry’abagabo batatu. Iyo gorofa biravugwa ko ishobora gutahwa ku mugaragaro mbere y’uko umwaka wa 2013 urangira.
Ibyumba bimwe na bimwe byamaze kugezwamo ibikorwa nka alimentation iri mu cyumba giteganye n’umuhanda. Kivu Plaza kandi izakorerwamo ibindi bintu bitandukanye birimo akabari, restaurant, aho kubyinira (munsi) n’amacumbi.

Hejuru hari icyumba mberabyombi (salle), naho ukimara kwinjira muri iyo nyubako uvuye mu muhanda, harimo aho bazajya bavunja amafaranga ’forex bureau’.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Kibuye hazaba hafunguwe forex bureau, kuko mbere byakorwaga mu buryo butazwi na Leta.

Muri uyu mwaka wa 2013 mu karere ka Karongi huzuye amagorofa mashya atanu, kandi hatangiye kuzamurwa n’indi izaba ifite amazu ane agerekeranye izatwara akayabo ka miliyoni zisaga 950. Ni iy’umunyemari w’umunyarwanda witwa Hadji Mudaheranwa Yussuf.
Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho n’umuyobozi w’akarere kuwa 27/12. Nayo izakorerwamo ibintu bitandukanye birimo za biro (bureaux), amabanki, restaurant n’ibindi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza cyane ko i Karongi haje indi nyubako nshya. None se abo bagabo batatu amazina yabo ni ibanga. Bitwa MUNYWANYI. uradutera urujijo rwose kandi si byiza.
ariko, journalist ubwo ubona aya mafoto yawe...ubwo haruwavuga ko yayibonye,yabonye ibikoresho bya kijyambere uvuga!agizengo ndabona ifoto ya 2 wafotoye habona cg uyikure basi kuri face