Kanjongo: Baretse urumogi bishingira koperative

Urubyiruko rwo mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke ruvuga ko rwafashe icyemezo cyo kutazongera kunywa urumogi rwari rwarabahinduye abajura , abasambanyi, indakoreka n’ibindi bibi byinshi bakoraga bakirunywa.

Uru rubyiruko rwafashe iya mbere rwishingira koperative yo guterura imizigo bagakora bakabona amafaranga bakanagurizanya bayita karani ngufu cooperative.

Byiringiro Japhet avuga ko urumogi rwari rwamugize imbata agahora yanduranya n’abaturanyi akabiba ndetse akanabahohotera ariko kuva yagera muri koperative yaretse urumogi kandi akajya inama na bagenzi be ku buryo afite byinshi amaze kwigezaho.

Agira ati “urumogi ntacyo rwangejejeho uretse kwanduranya n’abaturanyi, wasangaga aribwo buzima mporamo umutima wanjye warangiritse rwose, ariko ubu maze kugera ahantu heza.”

Bavandimwe Karori we avuga ko atari kuzapfa yubatse urugo iyo akomeza kunywa urumogi, none ngo kuva yava mu rumogi amaze kugura itungo akaba afite ingurube akesha koperative yamugurije.

Bavandimwe avuga ko iyo umuntu anywa urumogi adashobora kwigurira ipantaro ahubwo ahora yifuza kwanduranya ayiba aho yayibona hose. Agira ati “maze amezi atatu ndetse urumogi ariko aho ngeze ni heza maze kwiteza imbere, umuryango wanjye umeze neza”.

Bavandimwe avuga ko urumogi barukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo kuko ho rwemewe bakaruzana mu Rwanda bakarucuruza ahantu hatandukanye mu mijyi yo mu Rwanda.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba, Chief Spertendent Gahima Francis, avuga ko polisi y’igihugu yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo heza h’igihugu, urubyiruko rwabinyweye rukaba ntacyo rushobora kwigezaho.

Chief Spertendent Gahima kandi avuga ko bahagurukiye kwamagana aho biva hose bakigisha Abakongomani ko badakwiye kuvogera igihugu cy’u Rwanda bahazana ibiyobyabwenge, akagomeza asaba abaturage gutanga amakuru aho babona ibyo biyobyabwenge nk’urumogi.

Urubyiruko rweretswe bamwe mu bakongomani bagiraga uruhare mu kuzana ibyo biyobyabwenge, basabwa kutazongera kubizana ukundi mu Rwanda ndetse bahita basubizwa iwabo.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Nyamasheke bwemereye uru rubyiruko kuzahabwa amafaranga make azajya mu kigega cyabo akazabafasha mu mishinga yabo bafite muri iyo koperative mu rwego rwo kubafasha kugumya gutera imbere muri iyo koperative.

Umugwaneza Jean Claude

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka