Kamonyi: Ishyiga rya Cana rumwe ryongereye umusaruro w’ababumbyi
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Kagina, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi bakora umwuga w’ububumbyi, batangaza ko kuva kuri gakondo bagakora ububumbyi bw’ishyiga rya “Cana rumwe” byabongereye umusaruro; kuko amashyiga bakora afite agaciro gakubye inshuro eshatu izo bakoraga mbere.
Ababumbyi b’ishyiga rya Cana rumwe bibumbiye muri Koperative “Ubumwe” batangiye kubumba aya mashyiga mu mwaka wa 2011. Icyo gihe bahawe amahugurwa na Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije n’icyari ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura (EWSA), hagamijwe kurengera ibidukikije hagabanywa ibicanwa.

Iri shyiga abarikoresha bavuga ko ritwara inkwi nke kuko ridashobora gukwirwamo imyase myinshi icyarimwe. Abaribumba bo bavuga ko ryabafashije kuva mu bukene bakabasha kwibonera bimwe mu byo ingo zabo zikenera, kuko ngo bagereranyije n’amafaranga yavaga mu mbabura zisanzwe bagurishaga amafaranga y’u Rwanda 300 frw, cana rumwe yo bayigurisha amafaranga 1000.
Mushimiyimana Hadidja na Nyiramutarambirwa Amina baravuga uko cana rumwe yabongereye umusaruro. Ngo amashyiga bagurisha abafasha kubona amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, imyambaro ndetse n’ibikoresho by’ishuri by’abana.

Ngo buri wese abumba amashyiga 20, abanyamuryango bose bayarangiza agashakirwa isoko n’umushinga “Billem innovations” ukora ubugenzuzi ku buziranenge bw’ayo mashyiga; ukaba ureba niba mu kuyabumba bubahiriza uburebure bukwiye, ibumba rivanze neza n’insibo ndetse ukareba niba ayo mashyiga atwitswe neza.
Mukaruberwa Francine, umukozi wa Billem Innovations, nawe ahamya ko kubumba Cana rumwe byahinduye imibereho y’ababumbyi bo mu kagari ka Kagina. Avuga hari abataragiraga aho batura babashije kubaka no gusana inzu zo kubamo.

Koperative “Ubumwe” yatangiranye n’abanyamuryango 35 bose bahuguwe ku kubumba amashyiga ya Cana rumwe, ariko haza kugaragara akajagari mu kugurisha no kubumba amashyiga. Ku bufatanye bwa Leta, umushinga Billem Innovations ukorana n’ababumbyi ba Cana rumwe bashyizeho igiciro cy’amafaranga 2500 harimo no kurigeza ku muguzi no kuryubakira.

Marie Josée Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|