Kamonyi: Hagiye kubakwa uruganda rw’ikigage ruzuzura rutwaye miliyari 1RWf

Abakunzi b’ikigage cyaba igisembuye cyangwa ikidasembuye bakiguraga batizeye neza isuku yacyo bagiye gusubizwa kuko mu Karere ka Kamonyi hagiye kubakwa uruganda rugitunganya.

Muri Kamonyi hagiye kubwaka uruganda rwenga ikigage.
Muri Kamonyi hagiye kubwaka uruganda rwenga ikigage.

Biteganijwe ko urwo ruganda ruzatangira kubakwa mu Ukwakira 2017, rukazubakwa muri Bishenyi mu Murenge wa Runda.

Sosiyete y’ishoramari y’Intara y’Amajyepfo igizwe n’abikorera bo muri iyo ntara n’ubuyobozi bw’uturere tw’iyo ntara yitwa SPIC niyo izubaka urwo ruganda ruzuzura rutwaye amafaranga arenga miliyari 1RWf.

Kuri ubu,imashini zizakoreshwa n’ibindi bikoresho bizakenerwa mu gukora no gupfundikira ikigage byageze mu karere.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee atangaza ko Akarere ka Kamonyi katanze miliyoni 110RWf n’ikibanza ruzubakwamo.

Akomeza avuga bahisemo kubaka uruganda rwenga ikigage mu rwego rwo gushyira ku isoko ikigage gifite isuku, kitameze nk’icyo abaturage bari basanzwe benga.

Agira ati “(Uruganda) Ruzaba rukora ikigage gipfundikiye kimeze neza. Kizaba kirimo ibice bibiri, igisembuye n’ikidasembuye ku buryo abaturage bashobora kwihitiramo.”

Akomeza avuga ko kwenga icyo kigage bizasaba amasaka angana na 70% n’ibigori bingana na 30%. Ibyo byose bihingwa n’abaturage b’Intara y’Amajyepfo.

Amakuru y’uruganda rwenga ikigage atuma abaturage bagarura icyizere ko bagiye gukomorerwa guhinga amasaka ku bwinshi; nk’uko Tuyishime Gallican abivuga.

Agira ati “Twizere ko iryo shoramari ryo kwenga ikigage rizazana no gukomorerwa tugahinga amasaka muri iki gishanga. N’ubwo yera atinze ariko ashoboye guhangana n’ikirere kuko adatinya izuba cyane.”

Bimwe mu bikoresho bizifashishwa mu kwenga ikigage
Bimwe mu bikoresho bizifashishwa mu kwenga ikigage

Tuyizere avuga ko hazabaho guteza imbere igihingwa cy’amasaka ku buryo abifuza kuyahinga batagomba kugira impungenge.

Ati “Uruganda iyo ruje, rukenera kubona isoko ry’ibyo rukoresha ku buryo bworoshye. Tuzaganira n’ubuyobozi bw’uruganda uburyo bwo guteza imbere icyo gihingwa kandi tuzi ko ari igihingwa cya gakondo n’ubundi hari abasanzwe bayahinga.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kamonyi nkunda ukuntu ihora Ku isonga muguhanga udushya. Nyuma y’agakiriro ka Bishenyi n’ imiturirwa ahahoze ibihuru,bagiye kudutunganiriza ikigage????

Bazatekereze no Ku ikaragiro LAITTERIE badutunganirize n’ amata kuko Inka bazifite kubwinshi kandi zitanga umukamo.

BESAMIHIGO BA KAMONYI
"ITERAMBERE RIRAMBYE"

Tuyizere Aime Manasse yanditse ku itariki ya: 16-09-2017  →  Musubize

Abo n’iyo basaba umusada nawutangaho kabisa n’ubwo ndi kure cyane y’aho hantu. Uzi kugira ngo toni z’ifu y’amasaka zinyobwe buri munsi ndebera ntabasha gusomaho? Mwihutishe gahunda gusa mubanze mumenye neza ibiciro by’ikigage gisanzwe mutazaza muduhenda byanabaviramo no guhomba.

Natal yanditse ku itariki ya: 13-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka