Kamonyi: Abahinzi b’inanasi ntibishimira ibiciro bahabwa ku musaruro wazo

Abahinzi b’inanasi bibumbiye muri Koperative COOPAF, ihuriyemo abahinzi b’imbuto bo mu murenge wa Gacurabwenge, batangaza ko kubura isoko rihoraho ry’umusaruro wabo bituma bagurirwa ku biciro bitajyanye n’ingufu bakoresha mu ihinga.

Abanyamuryango b’iyo koperative batangaza ko mu gihe cy’isarura buri wese agurisha umusaruro we n’abacuruzi baturutse ku masoko atandukanye, cyangwa se bakazicururiza ku muhanda aho imodoka zihagarara i Rugobagoba.

Bakomeza bavuga ko igiciro batangiraho umusaruro wabo kitabashimisha ariko ko na none batacyanga, nk’uko umwe muri bo witwa Celestin Musabyimana abitangaza.

Agira ati: “Nk’iyo umucuruzi aje agafata inanasi ihagaze 400frws akaguha 150frws kiba ari igihombo gikabije”.

Uyu muhinzi ukorera ubuhinzi bwe kuri hegitari ebyiri, avuga ko yeza inanasi ipima ibiro bigera kuri bibiri ariko ntibamurengereza amafaranga 150.

Udahemuka Innocent, Perezida wa Koperative COOPF, avuga ko bahuye kugira ngo bahe agaciro umusaruro wabo,baje guhura n’imbogamizi zo kubura ibyangombwa basabwaga ngo bakore umushinga bari bateganyije gukoresha umusaruro wabo.

Udahemuka avuga ko bishyize hamwe bafite umushinga wo gukora umutobe w’inanasi mu musaruro beza, nyamara nyuma y’amezi atarenga umunani bakora RBS yabategetse kubaka inyubako iberanye n’uwo murimo ariko birabanannira kubera amikoro make.

Akomeza avuga ko nyuma yo guhagarika umushinga wo gukora umutobe, byabaye ngombwa ko buri muhinzi yishakira isoko ry’umusaruro we. Benshi mu bahinzi babona bahomba iyo bagereranyije n’igiciro Koperative yafatiragaho inanasi zabo.

Niyonsenga Jean avuga ko umusaruro akura mu murima we wa hegitari ebyiri utarenga amafaranga y’ urwana ibihumbi 150, mu gihe Koperative yamuhaga arenga ibihumbi 500.

Innocent Habimana ushinzwe amakoperative mu karere ka Kamonyi, avuga ko nyuma yo guhagarikwa kubera isuku nke, akarere kagerageje kubashakira isoko ku ruganda rw’Inyange ariko abanyamuryango bakomeza gukorera mu kajagari.

Koperative COOPAF yashinzwe muri 2007, igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 40 bahinga inanasi mu mirima yabo iri ku buso bwa hegitari 35. Ariko nk’uko amategeko y’u Rwanda ateganya ko amakoperative agomba gushaka ubuzima gatozi, iyo yo ntabyo yigeze ikora.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka