Kamonyi: Abafashijwe na AVSI barishimira intambwe bagezeho mu iterambere

Mu gihe umuryango AVSI (Associations des Volontaires pour les Services Internationales) wizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ukorera mu Rwanda, abo wafashije barishimira ko wabafashije kugera ku iterambere; kuko wabatabaye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi yasize ingaruka nyinshi ku banyarwanda zirimo ubukene n’ihungabana.

Uyu muryango utanga ubufasha mu burezi, mu buzima ndetse no kubaka ibikorwa remezo nk’ibiraro no kugeza amazi meza mu baturage. Bukuba Fidèle wayoboye icyahoze ari komini Musambira n’akarere ka Ruyumba, nyuma yo guhuza amakomini, avuga ko kuva mwaka wa 1999 umuryango AVSI utangiye gukorera muri ako gace wafashije abaturage mu bibazo by’ubukene bari bafite, ndetse na Leta y’u Rwanda ngo yari ikeneye ubufasha bw’abaterankunga.

Umuhuzabikorwa wa AVSI, Mukambanda asura ibikorwa by'amakoperative yafashije.
Umuhuzabikorwa wa AVSI, Mukambanda asura ibikorwa by’amakoperative yafashije.

Kankundiye Saidati wo mu murenge wa Rukoma, umwe mu bafashijwe na AVSI kwiga imyuga, avuga ko yize kudoda mu mwaka wa 2007, ndetse anafashwa kwishyira hamwe na bagenzi be bakora Koperative, agashimira ko ku bw’uyu muryango yabashije kuva mu cyiciro cy’abatishoboye kuri ubu akaba afasha abandi.

Aragira ati “AVSI yasanze mpingira amafaranga kuko nari nkennye cyane, ariko kuri ubu nanjye iwanjye abantu baza gusaba akazi ko kumpingira kuko mba mpugiye mu mwuga w’ubudozi”.

Bukuba yemeza ko AVSI yatangiye gutanga ubufasha igihe bwari bukenewe cyane.
Bukuba yemeza ko AVSI yatangiye gutanga ubufasha igihe bwari bukenewe cyane.

Mu karere ka Kamonyi umuryango AVSI wafashije abana basaga 500, nk’uko Mukambanda Liberée, umuhuzabikorwa wa AVSI mu karere ka Kamonyi abitangaza, abarangije kwiga bagafashwa kwiga imyuga mu rwego rwo kubafasha kwibeshaho nyuma yo kwiga.

Umuryango AVSI, ufasha abana batishoboye biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’imiryango ya bo, watangiye gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa 7 mu mwaka w’1994. Mu karere ka Kamonyi, abo wacukije bamaze kwibumbira muri Koperative zigera kuri eshanu.

Abafashijwe kwiga na AVSI bavuga ko bahawe intango y'ubuzima.
Abafashijwe kwiga na AVSI bavuga ko bahawe intango y’ubuzima.

Marie Josée Uwiringira

Ibitekerezo   ( 1 )

iryo terambere bamaze kugeraho nibarisangize kubandi maze twese nkabitsamuye dutere imbere nkabanyarwanda bunze ubumwe , dukomeze imihigo

damas yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka