Kaminuza y’u Rwanda iri kubaka amashuri adasanzwe yifashishije amakoro
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST), hari kubakwa amashuri afite ishusho y’ibirunga yubakishijwe amakoro n’ibindi bikoresho bikorerwa mu Rwanda.

Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, Mike Karangwa yasobanuriye Kigali Today ko izi nyubako zagenewe agashami kigisha ibijyanye n’ubwubatsi, zikaba zitanga ishusho y’umwimerere w’u Rwanda.
Yagize ati” Ni inyubako nyaburanga zigizwe n’ibikoresho bya Kinyarwanda kandi biboneka ku bwinshi mu gihugu, nkaba nemeza ko zizabera Abanyarwanda urugero rwo gukunda iby’iwabo, duhereye ku banyeshuri bacu”.

Avuga ko aya mashuri ari kubakwa n’Abashinwa bafatanije n’Ishuri ryigisha iby’ubwubatsi rya Kaminuza y’u Rwanda, hagamijwe gutoza Abanyarwanda gukoresha ibiboneka mu gihugu bahereye ku mabuye y’ibirunga , amakaro, isima n’ibindi.
Nubwo atatangaje Ingengo y’imali azatwara kugeza yuzuye, yavuze ko izi nyubako zigizwe n’ibyumba 13, bimwe bizakoreshwa nk’amashuri yo kwigiramo, icyumba mberabyombi ndetse n’ibiro by’abakozi.

Abagize icyo batangaza kuri izi nyubako, bahurije mu kuvuga ko bitakiri ngombwa cyane ko Abanyarwanda bahendwa n’ibikoresho byo kubakisha bituruka mu mahanga, mu gihe hatangiye kuboneka ingero zifatika z’inyubako zifite ireme zubakishijwe ibiboneka mu gihugu.
Ohereza igitekerezo
|
Njye ndabona ibi bizu ari bibi pe!!!