Iyi mirenge izabona amashanyarazi bitarenze ukwezi kwa gatandatu 2020

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019, abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaje ko bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Ambasaderi Claver Gatete yavuze ko amashanyarazi ataragera hose mu gihugu kuko ahari angana na 52%.

Minisitiri Gatete atanga icyizere ko muri 2024 amashanyarazi mu Rwanda azaba ageze ku ijana ku ijana.

Ambasaderi Gatete avuga ko mu gihugu hari imirenge icumi basanze idafite umuriro na muke w’amashanyarazi, iyo mirenge bakaba ari yo bateganya kugezamo amashanyarazi mu buryo bwihutirwa.

Iyo mirenge ni Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwaniro muri Huye, muri Nyamagabe hari imirenge ya Mugano, Musange na Nkomane, Umurenge wa Kibangu muri Muhanga, Umurenge wa Mutuntu muri Karongi, Umurenge wa Nyabirasi muri Rutsiro, n’Umurenge wa Gasange muri Gatsibo n’Umurenge wa Ndego muri Kayonza.

Mbere y’ukwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2020 ugiye gutangira, aha hose ngo hazaba hafite amashanyarazi, nk’uko Minisitiri Gatete yabisobanuye. Umurenge wa Ndego ni wo uzaba utarageramo amashanyarazi kubera ko hakirimo gukorwa akandi kazi kugira ngo na bo umuriro uzabagereho vuba.

Hari indi mirenge igeramo umuriro w’amashanyarazi ariko ku kigero gito. Ambasaderi Gatete yavuze ko barimo kwihatira kongera amashanyarazi aho akiri make. Hari n’aho usanga imiyoboro y’amashanyarazi ica hejuru y’ingo ikajyana amashanyarazi ahandi ariko izo ngo ntayo zifite.

Minisitiri Gatete yavuze ko ubu gahunda iriho ari uko hashyirwaho uburyo bwo guha umuriro abaturiye ingomero z’amashanyarazi, kimwe n’abatuye aho uwo muriro w’amashanyarazi unyura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyizape ariko natweturawukeneye mukarere ka kayonza umurenge wa mwili akagari ka nygmugari umudugudu wa rwazana

Shyirakera yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Abagira uruhare muri iki gikorwa bazibuke n’akarere ka Nyaruguru kuko hari imirenge ihana imbibi ariko igiye imyaka nimyaka hataba umuriro,iyo telephone ishizemo umuriro wagiyeyo bisaba urugendo rwo kujya gushaka umuriro nko muri 10Km. iyo ni Ngera ari nawo ufite igice kinini na Rusenge.

Well Born yanditse ku itariki ya: 23-12-2019  →  Musubize

Nukuri nibyiza pe kuba iyi mirenjye ijyiye guhabwa umuriro,turashimira Umukuru Wugihugu Poul Kagame udahwema kutugezaho ibyiza,Imana imuhe umugisha.

Dusengimana clement yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Nukuri nibyiza pe kuba iyi mirenjye ijyiye guhabwa umuriro,turashimira Umukuru Wugihugu Poul Kagame udahwema kutugezaho ibyiza,Imana imuhe umugisha.

Dusengimana clement yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Nukuri turashima Umukuru Wigihugu,Nyakubahwa Poule Kagame udahwema kutugeza ibyiza byo dukenera Imana Imuhe Umugisha murakoze.

Dusengimana clement yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Nukuri nibyiza pe kuba iyi mirenjye ijyiye guhabwa umuriro,turashimira Ukuru Wugihugu Poul Kagame udahwema kutugezaho ibyiza,Imana imuhe umugizha.

Dusengimana clement yanditse ku itariki ya: 20-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka