Iwawa: Inka bagabiwe na Perezida zatangiye kororoka no gutanga umusaruro
Urubyiruko ruri Iwawa rwiga imyuga itandukanye ndetse n’igororamuco rurashimira Perezida Kagame kubera ko babasha kunywa amata bayakesha inka makumyabiri yabagabiye. Izo nka zariyongereye nyuma y’uko zimwe muri zo zabyaye, bakaba bafite inka zibarirwa muri mirongo itatu.
Urubyiruko rwo mu kigo cya Iwawa ruvuga ko amata y’izo nka ashyirwa mu gikoma, noneho abanyeshuri bose hamwe bakanywa igikoma cya mugitondo kirimo amata.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Ndayisenga Claude yagize ati “turashimira Perezida wa Repubulika we watwoherereje ziriya nka, zarabyaye, ubu turanywa amata, tumeze neza urabona ko turi abasore, dufite ibigango, tukaba dushimira Perezida wa Repubulika ku buryo ejo n’ejobundi tuzasubira mu miryango yacu tukabasha gukora akazi tukiteza imbere, mu gihe twari twarishwe n’ibiyobyabwenge.”
Umuhuzabikorwa w’ikigo ngororamuco giteza imbere imyuga cya Iwawa, Niyongabo Nicolas, asanga kuba icyo kigo cyarorojwe inka na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ari uburyo bwo kwifuriza urubyiruko rwo kuri icyo kirwa kugira ubuzima bwiza kuko ubusanzwe umuntu unywa amata aba muzima ntashobore kugerwaho n’indwara zituruka ku mirire mibi.

Minisitiri w’intebe ni we wabanje gusura urubyiruko rurererwa mu kigo ngororamuco cya Iwawa arugezaho ubutumwa bwa nyakubahwa Prezida wa Repubulika bwo kubagabira hanyuma izo nka bazishyikirizwa tariki 13/10/2012 na Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabunga, Jean Philbert Nsengimana.
Ku kirwa cya Iwawa harabarizwa urubyiruko 1972, barimo 1113 biga imyuga, n’abandi 859 biga igororamuco. Bigishwa imyuga itanu ari yo ubuhinzi, ubworozi, ububaji, ubudozi n’ubwubatsi. Bigishwa na gahunda yo guhanga umurimo, bakigishwa na mudasobwa ku bufatanye na DOT Rwanda.

Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|