Iterambere si amagambo rigomba kugaragarira ku mubiri, mu ngo no mu mufuka -Minisitiri Musoni

Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze , kuri uyu wa Kabiri tariki 29/04/2014, yashimye intambwe bamaze gutera biteza imbere, yavuze ko iterambere ritagomba kuba amagambo ahubwo rigaragarira ku isura, mu muryango no mu mufuka.

Minisitiri Musoni yagize ati: “Ariko ibikorwa by’iterambere umuntu arabireba ku maso yanyu, murasana neza muracyeye. Iyo abantu bavuga iterambere ntabwo ari amagambo gusa bikwiye kuba bigaragara ku mubiri; bikwiye kuba bigaragarira mu ngo no ku mufuka.”

Akarere ka Musanze ni akarere kera cyane cyane igice cyegereye ibirunga gifite ubutaka bw’amakoro ariko igice cy’amajyepfo gifite ubutaka butukura gitanga umusaruro udahambaye. Umurenge wa Gashaki uri muri icyo gice washyizwe muri gahunda ya VUP kugira ngo abaturage bakennye b’aho bihute mu iterambere.

Nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Mpembyemungu Winnifride yabigaragaje, ngo VUP yatanze akazi ku baturage bakennye maze ibateza imbere, hakaba hasigaye gusa abakene 45.

Minisitiri Musoni yishimana n'abaturage b'umurenge wa Gashaki mu karere ka Burera.
Minisitiri Musoni yishimana n’abaturage b’umurenge wa Gashaki mu karere ka Burera.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana yijeje akarere ko bazafasha imiryango itanu kugira ngo nayo ive mu bukene, yongeraho ko atari ubwa mbere Polisi ifasha abaturage kuko yatanze inka 500 muri gahunda ya Girinka.

Minisitiri Musoni yakanguriye abaturage bo mu Murenge wa Gashaki kugana za SACCO ngo ni bwo bazagera ku bukire, abakire babarurwa muri uwo murenge barusheho kwiyongera. Muri uwo murenge harimo gusa abakire batatu.

Mu bibazo bagejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, icyagarutsweho cyane ni ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utagera mu tugari twose nubwo umaze umwaka ugeze muri uwo Murenge wa Gashaki.

Ubuyobozi bwabijeje ko bugiye kureba uko umuriro w’amashanyarazi uzakwikwizwa muri uwo murenge ariko nta gihe bizakorerwa cyatangajwe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka