Iterambere ry’imijyi rikwiye gushingira ku nyungu z’abaturage – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ikoranabuhanga ibera muri Qatar ko iterambere ry’imijyi rikwiye kuba iriteza imbere abaturage mbere ya byose kuruta kuba imijyi yuzuyemo ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Umukuru w’Igihugu yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 30 Ukwakira 2019 ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyo nama (Qatar Information Technology Conference and Exhibition - QITCOM2019).

Ni inama yateguwe na Minisiteri y’Ubwikorezi n’Itumanaho, ku bufatanye n’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Ahabera iyo nama hateguwe n’imurika ryo kugaragaza ubuhanga bugezweho mu kwihutisha iterambere ry’imijyi.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yasobanuye ko imijyi iteye imbere atari iyuzuyemo mudasobwa, ahubwo ko ari igaragaramo abaturage bateye imbere.

Ati “Ntidukwiye kwita ku kugaragaza ibikoresho by’ikoranabuhanga bihambaye, ahubwo iterambere rikwiye kugaragarira mu mibereho myiza y’abantu baba mu mijyi.”

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko iterambere ry’imijyi rikwiye kuba iryoroshya imibereho y’abatuye mu mijyi.

Yatanze urugero ku Rwanda, agaragaza ko nko mu mujyi wa Kigali, umugenzi atega imodoka agakozaho ikarita atishyuye amafaranga mu ntoki, yagera mu modoka akagenda anakoresha Interineti (wi-fi) iba muri izo modoka zitwara abagenzi.

Yatanze urundi rugero rw’ibyangombwa byerekeranye na serivisi zitangwa na Leta byakwa hifashishijwe ikoranabuhanga, aho ukeneye ibyo byangombwa anyura ku rubuga rwa Interineti rwitwa Irembo, akabasha kubibona bitamusabye gukora ingendo no gutakaza igihe n’amafaranga menshi.

Urundi rugero yatanze ni urugaragaza ko mu Rwanda ikoranabuhanga ryorohereza abantu kwishyura serivisi nk’amazi n’amashanyarazi hifashishijwe ikoranabuhanga rya ‘Mobile Banking’, aho abantu babasha kubitsa amafaranga kuri Banki cyangwa kuri telefoni nyamara bakayagendana.

Perezida Kagame ati “Ubwo buryo bwo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga ntibworoshya gusa itangwa rya serivisi, ahubwo bugabanya n’inzira zitangirwamo ruswa.”

Amwe mu masosiyete yo mu Rwanda akora ibyerekeranye n’ikoranabuhanga na yo yitabiriye iryo murika. Ayo ni AC Group, Ampersand, BSC, Irembo, Pascal Technology, QT Software na Wastezon.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’imijyi ku mugabane wa Afurika ririmo kwihuta cyane kurusha ahandi ku isi.

Urugero ni nk’aho mu Rwanda iterambere ry’imijyi ryiyongeraho 6% ku mwaka, mu gihe iterambere ry’imijyi ku rwego rw’isi riri ku muvuduko wa 2% ku mwaka.

Umukuru w’Igihugu kandi yifashishije urundi rugero rw’umuvuduko w’iterambere ry’Umujyi wa Kigali, agaragaza ko uwo mujyi mu mwaka wa 1962 wari utuwe n’abantu babarirwa mu bihumbi bitandatu (6000), ariko kuri ubu uwo mujyi ukaba utuyemo abagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

Perezida Kagame ati “Abaturage b’u Rwanda bari munsi ya 20% ni bo ubu batuye mu mijyi. Intego yacu ni ukuzamura iyo mibare ikagera kuri 35% by’abazaba batuye mu mijyi mu myaka iri imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Afurika muri rusange bikeneye gukomeza kwihuta mu iterambere, bityo ko buri mufatanyabikorwa wese wifuza kugira uruhare muri iryo terambere ahawe ikaze.

Amafoto: Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka