Iterambere rirambye ntiryagerwaho gutanga serivisi nziza bigicumbagira

Gutanga serivisi nziza ku bagana ibigo binyuranye ngo ni byo bituma iterambere ry’u Rwanda ryiyongera, kuko ibyo abantu bakora byose bigenda neza bikabungura.

Louise Kanyonga avuga ko u Rwanda rutatera imbere nta servisi nziza ihari
Louise Kanyonga avuga ko u Rwanda rutatera imbere nta servisi nziza ihari

Byavugiwe mu biganiro by’iminsi ibiri ku mitangire ya serivisi mu Rwanda byatangiye kuri uyu wa 27 Werurwe 2018, byateguwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’abafatanyabikorwa bacyo bikaba byitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahurira no gutanga servisi.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubwanditsi muri RDB, Louise Kanyonga, agaruka ku kamaro k’ibyo biganiro.

Ati “Ni uburyo bwo gukomeza gukangurira Abanyarwanda gutanga serivisi nziza kuko ari byo bituma bizinesi zigenda neza zikanungura ba nyirazo ndetse n’ubukungu bw’igihugu bukiyongera. Ni no kureba aho tugeze dutanga serivisi nziza ndetse n’aho tugomba kongera imbaraga”.

Yongeraho ko u Rwanda rwihaye intego yo gukomeza gushyira ingufu mu mitangire ya serivisi mu nzego zose, ari yo mpamvu ubushakashatsi bwerekana ko ruza mu myanya y’imbere mu bindi buhugu by’isi nk’uko Kanyonga akomeza abivuga.

Ati “Raporo iheruka y’Umuryango mpuzamahanga wita ku bukungu, yerekanye ko u Rwanda ari urwa 37 mu bihugu 138 byakoreweho ubushakashatsi mu mitangire ya serivisi. Ku rwego rwa Afurika turi aba gatatu nyuma Afurika y’Epfo na Mauritius, tukaba aba mbere muri EAC”.

Ibiganiro byitabiriwe n'abantu batandukanye bafite aho bahurira n'imitangire ya servisi
Ibiganiro byitabiriwe n’abantu batandukanye bafite aho bahurira n’imitangire ya servisi

Ibi ariko ngo ntibihagije, Abanyarwanda ngo bagomba gukomeza gushyiramo imbaraga kuko ngo ari byo byongera umubare w’abarugana.

Umwe mu bitabiriye ibyo biganiro, Marie Francine Umulisa, ukuriye ishami ryo kwakira abagana Banki y’abaturage y’u Rwanda, avuga ko ibyo biganiro hari icyo bibunganiye.

Ati “Aya ni amahugurwa y’ingirakamaro cyane kuko ahuza abantu batandukanye bafasha ibigo byabo gutera imbere. Ibi bituma dusangira ubunararibonye, ibyiza bikorwa mu kigo kimwe abandi bakabireberaho ndetse niba hari n’ibitagenda neza umuntu akamenya uko abikosora”.

Akomeza avuga ko ikibazo gikunze kuba mu bigo ari uko abayobozi babyo bizera abakozi babo ngo bakora neza, ntibumve ko baba bakeneye amahugurwa kugira ngo bakore neza kurushaho.

RDB ngo izahora ityaza abatanga serivise kugira ngo barusheho kunoza imitangire yayo mu Rwanda
RDB ngo izahora ityaza abatanga serivise kugira ngo barusheho kunoza imitangire yayo mu Rwanda

RDB ivuga ko ku bufatanye n’ibindi bigo byaba ibya Leta n’iby’abikorera, bazakomeza gukangurira abatanga serivisi kuzinoza nk’uko bisabwa n’ubuyobozi bw’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka