Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Huye ririmo akarere miliyoni 20 z’umusoro
Raporo y’imisoro n’amahoro y’Akarere ka Huye yo kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu wa 2014, igaragaza koKaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye ririmo akarere umwenda w’umusoro ku nyungu z’ubukode ungana na miliyoni 20, ibihumbi 92 n’amafaranga 535.
Kaminuza ivuga ko impamvu y’uyu mwenda ibarwaho ariko yo itemera, ari ukubera ko ngo itagomba kwishyura kubera ko amazu yabo atabereyeho kuzana inyungu, ahubwo ari ayo gufasha abakozi bayo kubona amacumbi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ntibwemeranywa na Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, kuko Védaste Nshimiyimana, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, avuga ko “ayo mazu bayakodesha n’abayabamo batanga ibihumbi 15 ku cyumba”.
Nshimiyimana kandi avuga ko atari ubwa mbere iyi kaminuza yanga kwishyura kuko no mu gihe cyashize yigeze kuba irimo umwenda wa miliyoni zigera kuri 22, zikishyurwa ubwo hayoborwaga na Prof. Silas Rwakabamba.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
management y’ubugenzuzi bwa leta haracyarimo ikibazo? sinzi impamvu kbs.
inzego zibishinzwe zicare zirebe aho iki kibazo kiri maze zigikemure kuko ari akarere na kaminuza byose biri mu nyungu z’igihugu