Inzego z’ibanze zirasabwa kubaka imijyi izungiriza umurwa mukuru (Kigali)
Mu karere ka Rusizi hateraniye inama yiga ku kuvugurura imiturire hagurwa imigi imwe n’imwe hirya no hino mu igihugu muri gahunda yo kugabanya abucucuke mu mugi wa Kigali ndetse bikazanafasha kuzamura iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bahaturiye.
Iyi nama yasoje tariki 27/04/2014 yahuje abafite aho bahurira n’ibikorwa remezo muri za ministeri zitandukanye ndetse n’imyubakire, abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere dutatu tw’intara y’uburengerazuba (Rusizi, Nyamasheke na Karongi) akaba ari na tumwe mu turere twatoranyijwe kwagurwamo imigi minini.

Icyakozwe muri iyi nama ni ugukusanya ibitekerezo byazagenderwaho mu myubakire igendanye n’ibishushanyo mbonera by’iyi migi ndetse n’imbogamizi zazagaragara mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo cyane ko biri muri gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri ; nkuko bitangazwa na David Niyonsenga umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry’imiturire ivuguruye muri ministeri y’ibikorwa remezo.
Abafatanyabikorwa bazafasha muri iyi gahunda y’imiturire ivuguruye basanga izafasha mu gukoresha ubutaka bucyeya ibikorwa byinshi ndetse no kwegerezwa servise. Abaturage bari batuye ku buryo bwa gakondo bagomba gutura mu buryo bwiza kandi bwemewe ndetse bikabafasha gutera imbere kuko uko umugi ukura ni na ko utanga akazi ku bantu batandukanye.

Ibi kandi binashimangirwa na Rukundo Nyamaswa Emmanuel, umuyobozi w’intara y’iburengerazuba ushinzwe imiyoborere myiza aho asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuzagira uruhare rugaragara ku girango iyi mijyi ya kabiri mu gihugu izagerweho ibyo kandi ngo bizahindura ubuzima bw’abaturage n’igihugu muri rusange.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|