Inyungu iri hejuru yagabanyije umubare w’abaka inguzanyo muri VUP

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko mbere yo kunenga umuturage ufata inguzanyo ntayishyure cyangwa agatinda kuyishyura, hakwiye kubanza kunengwa imikorere y’abayobozi batuzuza neza inshingano zabo.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu avuga ko inyungu nyinshi yatumye abafataga inguzanyo muri VUP bagabanuka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko inyungu nyinshi yatumye abafataga inguzanyo muri VUP bagabanuka

Yabivuze nyuma yo gutangiza inama ya 16 y’igihugu y’Umushyikirano, muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Kane 13 Ukuboza 2018.

Hari nyuma y’uko hagaragajwe ikibazo cy’umubare w’abaturage bafata inguzanyo muri gahunda ya VUP wagabanutse, bitewe n’inyunngu ku nguzanyo ziyongereye.

Ubusanzwe gahunda ya VUP (Vision Umurenge Program), igira ibice bitatu aribyo inkunga y’ingoboka (amafaranga ahabwa abantu batishoboye ndetse batanashoboye gukora), imirimo y’amaboko (aho abatishoboye ariko bafite imbaraga zo gukora bahabwa imirimo bakayihemberwa) ndetse n’igice kitwa ’Financial services’ aho hatangwa inguzanyo ku baturage bakennye kugirango bakore imishinga ibateza imbere,wagabanutse ugereranije na mbere iyi gahunda igitangira.

Guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa
Guverineri wa banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko uwo mubare wagabanutseho ½, kubera ko inyungu ku nguzanyo yavuye ku mafaranga 2%,igashyirwa kuri 11%,ibintu we yavuze ko bishobora kuba byaraciye abaturage intege.

Yagize ati ”Inyungu ku mafaranga ufite intege nke yagujije yatangaga inyungu ya 2%, bigeze nyuma iyo nyungu yarazamutse ishyirwa kuri 11%. Wareba umubare w’abaturage bakaga iyo nguzanyo ugasanga bagabanutse inshuro ebyiri. Icyo bivuze nta kindi ni ukuvuga ngo ubwo batinye ya nyungu y’umurengera ibaremerereye”.

Ni ikibazo guverineri wa banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa avuga ko hashobora kuba harabayeho kutabyumva neza ku baturage, kuko inyungu ya 2% basabwaga kuyitanga ku kwezi, none ubu bakaba basabwa kwishyura inyungu ya 11% ku mwaka, kandi akaba ariyo make ugereranije na mbere.

Ubwo Perezida wa Repubulika na Madame bageraga mu cyumba kiberamo Umushyikirano
Ubwo Perezida wa Repubulika na Madame bageraga mu cyumba kiberamo Umushyikirano

Guverineri Rwangombwa kandi avuga ko ikindi cyateye kudohoka ku gufata izo nguzanyo ari uko hari abaturage bahawe izo nguzanyo bakibwira ko ari impano leta ibahaye, bityo ntibazishyure, bigatuma hari abagombaga kuzihabwa batazihawe, haba muri iyi gahunda ya VUP ndetse no mu bigo by’imari muri rusange.

Ati ”Ikibazo kirimo ni uko abo bantu bahabwa umwenda ku nyungu yo hasi bo bawufata nk’impano, ugasanga ntibashaka kwishyura. Ibi bituma harabayeho kugabanuka kw’inguzanyo zitangwa muri rusange, haba kuri abo batishoboye no muri za SACCO”.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame we avuga ko uko guhindagura gahunda zigenerwa abaturage ari imikorere mibi ku bayobozi baba bashinzwe gukorera abaturage.

Umukuru w’igihugu yavuze ko n’ubwo hashobora kubaho abaturage banga kwishyura inguzanyo bafashe babibazwa, ariko nanone abayobozi badakorera abaturage ibyo babagomba nabo bakabibazwa.

Ati ”Ibyo by’uko hari abantu batishyura, nabyo nibyo nyine, ni nk’uko hari n’abayobozi batuzuza inshingano zabo. Icyo gihe rero hari ubundi buryo bwo kubikosora, abatishyura bakabibazwa, abayobozi badakurikiza ibyo bagomba kuba bakurikiza nabo bakabibazwa”.

Kuri iki kibazo umukuru w’igihugu yasabye inzego bireba kongera kwicara zikagifatira umwanzuro, uzatuma ibyo abaturage bagenewe babihabwa kandi mu buryo bunoze.
Kuri uyu munsi wa mbere w’inama y’igihugu y’umushyikirano, hanatanzwe ikiganiro ku iterambere ry’igihugu ryubakiye ku muturage.

Uretse abitabiriye iyi nama muri Kigali Convention Cencer (KCC), hari n’abari kuyikurikiranira ku masite ya Nkombo mu karere ka Rusizi intara y’Uburengerazuba, Gankenke mu ntara y’Amajyaruguru, Huye mu ntara y’Amajyepfo na Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba.

Andi mafoto y’Umunsi wa mbere w’inama y’igihugu y’Umushyikirano

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka