Intumbero y’u Rwanda ni uko nyuma ya 2017 nta badirigi bazaba bakiriho
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), Prof. Anastase Shyaka, avuga ko intumbero y’igihugu cy’u Rwanda ari uko mu Rwanda hatazongera kubaho abantu bakennye cyane bamwe bita abatindi nyakujya cyangwa abadirigi.
Agira ati “intumbero y’igihugu cyacu ni uko tutazongera kugira Abanyarwanda bitwa ko bari mu budirigi, nyuma ya 2017, ni uko na ba bakene muri 2011 twari twasanze barenga 40% bazagabanyuka ku buryo bugaragara, ari benshi.”
Kugira ngo ibyo bizagerweho rero (Abanyarwanda babashe kwigira), ni uko ngo mu nzego z’ibanze habaho gahunda y’iterambere rihamye, gahunda yo guhanga imirimo, kandi ko n’abikorera bagira ingufu muri za nzego z’ibanze: bagashinga inganda, bagashyiraho uburyo abaturage bagira ubukungu kurushaho, maze iterambere ryabo rikihuta.

Iyi ngo ni na yo mpamvu ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza cyatangije gahunda yo gukangurira abayobozi b’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye bo mu Ntara z’igihugu kugira uruhare mu gutuma habaho ihangwa ry’imirimo mishya iha Abanyarwanda benshi akazi.
Ubukangurambaga nk’ubu, guhera ku itariki ya 15 kuzageza kuya16/5/2014 buri kubera i Huye, bukaba buhuje abayobozi b’inzego z’ibanze, abikorera, abahagarariye imiryango inyuranye igira uruhare mu iterambere ry’abaturage, ... bo mu Ntara y’amajyepfo.
Amahirwe abaturage bo mu ntara y’amajyepfo bashobora gufatiraho mu kwihangira imirimo, akamaro k’abikorera mu guteza imbere ishoramari, akamaro k’ibigo by’imari na gahunda ya Hanga umurimo mu gutuma Abanyarwanda babasha kwiteza imbere no kwigira, ni bimwe mu biri kuganirwaho.
Icyo Abanyehuye batekereza ku kwigira
Abaturage b’i Huye twabashije kuganira na bo bafite umugambi wo gushaka icyo bakora ngo biteze imbere, gusa ngo ikibazo cy’amafaranga yo gutangiza ndetse n’ingwate isabwa mu kwaka inguzanyo mu mabanki kuri bo ni ingorabahizi.

Uwitwa Claude Uwimana ukora akazi ko kurinda umutekano (ubusekirite) yagize ati «maze iminsi nizigama ngamije ko umufasha wanjye yakora ubucuruzi buciriritse, ariko sindabasha kubona amafaranga ahagije. Na banki mbitsamo muri iyi minsi nta nguzanyo iri gutanga… n’ingwate yanjye iri kure sinzi niba bajya kuyireba».
Uwimana uyu anabwira abantu bose cyane cyane abakiri batoya, ko nta murimo ugayitse ubaho, kandi ko aho kwiba cyangwa gusabiriza, umuntu yakora n’ibyo abandi bita ko ‘biciriritse’ cyangwa ‘bisuzuguritse’. Ati “icyo wakora cyose kiguha kwifasha ku buryo byaguteza imbere.”
Inama nk’iyi iri guhuza inzego zinyuranye zo mu Ntara y’amajyepfo, mu bihe byashize yanabereye mu Ntara y’amajyaruguru, iy’i Burengerazuba ndetse no mu mugi wa Kigali.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|