Intego yo kurandura ubukene bukabije muri 2030 ishobora kutagerwaho

Ingaruka za COVID-19 n’intambara yo muri Ukraine bishobora gutuma intego Isi yari yihaye yo kuba yaranduye ubukene bukabije muri 2030, itagerwaho nk’uko byatangajwe na Banki y’Isi.

Muri raporo yasohotse tariki 5 Ukwakira 2022, Banki y’Isi yavuze ko ibiciro by’ibiribwa n’iby’ingufu byazamutse cyane muri iki gihe byatumye guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 birushaho gukomera ndetse n’ubukungu busubira inyuma.

Muri iyo raporo bavuga ko, ufashe urugero, abantu miliyoni 574 , hafi 7 % by’abatuye Isi, bazaba batungwa n’Amadolari abiri n’ibice cumi na bitanu ($2.15) ku munsi mu mwaka wa 2030, kandi igice kinini cy’abo ni muri Afurika.

Perezida wa Banki y’Isi, David Malpass yasabye ko hashyirwaho ingamba zizana impinduka kugira ngo zizamure ubukungu, zinafashe mu kurandura ubukene.

Indermit Gill, impuguke mu by’Ubukungu muri Banki y’Isi, yavuze ko kunanirwa kugabanya ubukene mu bihugu bifite amikoro aciriritse, bigira ingaruka no ku mbaraga Isi ikoresha mu guhangana n’ibibazo birimo n’iby’imihindagurukire y’ikirere. Ikindi ngo binahungabanya ubukungu bwo mu bihugu bikize, kuko ntibibona isoko ryo muri ibyo bihugu biba bafite abaturage benshi ubundi bakabaye isoko rinini ry’ibituruka muri ibyo bihugu bikize.

Mu rwego rw’ingamba zafatwa zijyanye n’ibyo bibazo, Banki y’Isi yavuze ko ibihugu bikwiye kongera ubuhahirane, kuzamura ubukungu ku buryo burambye binyuze mu misoro ku mitungo, imisoro ku byuka bihumanya ikirere (carbon taxes), ibyo ngo byafasha mu kuzamura ubukungu bidasabye kubangamira abaturage bakennye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka