Intambara ibera muri Kongo igira ingaruka mbi ku bukungu bw’u Rwanda – Guverineri Kabahizi

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’intara y’Uburengerazuba tariki 14/10/2013, Guverineri w’iyo ntara, Kabahizi Célestin, yagaragaje ko imisoro yinjiye mu ntara ayobora mu mwaka ushize iturutse hanze y’igihugu yagabanutse, bitewe n’umutekano mucye uri Kongo, ibi bikaba bitandukanye n’iby’abavuga ko u Rwanda rufite inyungu muri iyo ntambara.

Guverineri Kabahizi yasobanuye ko ubusanzwe imisoro ikunze gutangwa mu ntara igizwe n’imisoro n’amahoro byinjira biva hanze, umusoro n’amahoro ku musaruro no ku nyungu by’imbere mu gihugu, n’imisoro n’amahoro byakirwa ku karere ikajya mu isanduku y’akarere igakoreshwa n’akarere gakurikije uko kayakiriye n’amabwiriza aba yaragenwe.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 2012 kugeza muri Kamena 2013 intara y’Uburengerazuba yinjije imisoro n’amahoro by’imbere mu gihugu bingana na miliyari 12, miliyoni 746, ibihumbi 617 n’amafaranga 448 mu gihe hari hateganyijwe kwinjira miliyari zirindwi.

Guverineri Kabahizi, Minisitiri Kamanzi n'umuyobozi w'akarere ka Rutsiro mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w'abasora.
Guverineri Kabahizi, Minisitiri Kamanzi n’umuyobozi w’akarere ka Rutsiro mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’abasora.

Ku misoro n’amahoro yinjiye mu gihugu ava hanze, hinjiye ahwanye na miliyari imwe na miliyoni zisaga magana arindwi, mu gihe intara yari yihaye intego yo kwinjiza amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni 400, ayinjiye akaba angana n’121%.

Amafaranga yose hamwe intara y’Iburengerazuba yinjije mu isanduku y’igihugu angana na miliyari 14, miliyoni 463, ibihumbi 857 n’amafaranga 637.

Nubwo intego y’imisoro n’amahoro yagombaga kwinjira mu ntara y’Iburengerazuba mu mwaka ushize yagezweho, ngo bigaragara ko yagabanutse ugereranyije n’umwaka wabanjirije ushize kuko mbere mu mwaka wa 2011/2012 hari hinjiye imisoro n’amahoro igera kuri miliyari enye na miliyoni 400 aturutse hanze.

Guverineri Kabahizi ati “ibi bivuga ko intambara ibera muri Kongo igira ingaruka mbi ku bukungu bw’u Rwanda, bitandukanye n’ibyo abashaka impamvu yo kwangiza isura y’u Rwanda nziza bavuga ko u Rwanda rwaba rufite inyungu muri iriya ntambara.”

Umunsi mukuru w'abasora witabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye biganjemo abo mu ntara y'Uburengerazuba.
Umunsi mukuru w’abasora witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye biganjemo abo mu ntara y’Uburengerazuba.

Amafaranga yinjiye mu isanduku z’uturere tugize intara y’Uburengerazuba mu mwaka ushize wa 2012/2013 angana na miliyari enye na miliyoni 500 n’imisago, mu gihe uturere twari dufite intego yo kwinjiza miliyari enye na miliyoni 300. Byagaragaye ko hakiri intambwe igomba guterwa ku misoro uturere twinjiza, nubwo intego twari twihaye twayigezeho.

Bimwe mu byo intara yishimira ni uko hari uturere dutangiye kugeza kuri miliyari ebyiri, ndetse hakaba hari n’utundi tugejeje hafi kuri miliyari imwe. Icyakora akarere ka Rutsiro mu mwaka ushize kinjije abarirwa muri miliyoni 300 gusa, intara ikaba yiyemeje kugafasha kugira ngo iyo misoro yiyongere.

Guverineri Kabahizi asanga bumwe mu buryo bwo kongera imisoro ituruka hanze ari ugukumira ibikorwa bya magendu bikunze kugaragara, haba mu bicuruzwa n’aho byinjirira cyane ko intara y’Uburengerazuba ifite imipaka minini irambuye, ndetse n’ibyambu byinshi.

Yasabye abahacururiza n’inzego zitandukanye cyane cyane iz’umutekano kugabanya icyo cyuho gihombya Leta, no kumvisha ababikora ko amaherezo na bo babihomberamo.

Urubyiruko na rwo rwitabiriye uwo munsi mukuru kugira ngo barusheho gusobanukirwa n'akamaro k'imisoro n'amahoro.
Urubyiruko na rwo rwitabiriye uwo munsi mukuru kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’akamaro k’imisoro n’amahoro.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013/2014 harimo gahunda n’imishinga byagenewe amafaranga mu byiciro binyuranye bizakorerwa mu ntara y’Iburengerazuba. Muri byo harimo umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III ruzatanga megawatt 145.

Hari kandi umushinga wo kubaka umuhanda mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu, igice cyawo cyo kuva i Tyazo, Ruvumbu, Karongi gihuza uturere twa Nyamasheke na Karongi, n’umushinga wo kubaka umuhanda wa kaburimbo, igice cyo kuva i Gisiza mu karere ka Rutsiro kugera i Rubavu.

Ibi bigaragaza akamaro ka ya misoro n’amahoro, aho ya mafaranga agaruka agakoreshwa mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka