Inkomezabigwi za Muhanga ziyemeje guhashya ubushomeri

Intore z’inkomezabigwi mu Karere ka Muhanga zitangaza ko zihereye ku masomo zahawe mu byumweru bibiri zimaze zitozwa, ngo zigiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ahanini usanga rwiganjemo n’urwarangije amashuri.

Inkomezabigwi zivuga ko zigiye gutangiza agasanduka ko kwizigama zizajya zishyiramo amafaranga make make, hanyuma bakazayaheraho bihangira umurimo uciriritse ushobora kuzagira ingufu zisumbuye uko wazagenda ukura.

Mu byifuzo izi ntore zagejeje ku buyobozi bw’Akarere ka Muhanga ubwo zasozaga itorero, zavuze ko zikeneye gufashwa kugirango iyi sanduka yabo yo kwizigama izabashe gukomera kuko ngo usanga ahanini urubyiruko ruba rutatanye, rukiri ruto mu bitekerezo kandi rukeneye kwitabwaho.

Inkomezabigwi za Muhanga zivuga ko mu rwego rwo kurwanya ubushomeri zigiye gutangiza agasanduku ko kwizigama.
Inkomezabigwi za Muhanga zivuga ko mu rwego rwo kurwanya ubushomeri zigiye gutangiza agasanduku ko kwizigama.

Arnol Bienvenu, Inkomezabigwi yo mu Murenge wa Shyogwe, avugako mu rwego rwo kurushaho kwerekana ko itorero ryabo ryabasigiye isomo rikomeye bateganya ko isanduku yabo izabafasha kugura Moto bashobora guheraho bakayibyaza amafaranaga.

Bienvenu agira ati, “ubu hari bagenzi bacu batazakomeza kaminuza ariko ubu batangiye kujya gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ubwo iyo Moto yacu cyangwa imodoka nituyibona tuzayiha uwo ufite perime ariko ibe ari iy’Inkomezamihigo n’indi mishinga ishobora kwinjiza amafaranga tuzayitekerezaho”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga nabwo buvuga ko bushima iki gitekerezo kandi bukaba bunizeza inkunga aba bagiye gutangira urugerero cyakora bukanagaya intore zidohoka nyuma yo kurangiza urugerero aho usanga zititabira ibikorwa bya Leta birimo n’imiganda.

Izi ntore zigiye gutangira urugerero zivuga ko zasobanukiwe neza ko ubufatanye ari ipfundo ry'iterambere ry'igihugu.
Izi ntore zigiye gutangira urugerero zivuga ko zasobanukiwe neza ko ubufatanye ari ipfundo ry’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Uhagaze François, asaba ko intore zajya zibuka ko iyo zirangije urugerero imbaraga zazo ziba zigikenewe, cyakora akavuga ko bitoroshye kuba abantu bashobora gukomeza kwegerana kubera impinduka mu buzima kandi zikenewe.

Uhagaze agira ati, “usanga rimwe na rimwe dukora imiganda ariko wabaza intore yavuye ku rugero ugasanga umubare ni zeru, cyangwa haje babiri, ni ngombwa ko intore zitadohoka zikomeza kwitabira ibikorwa zikenewemo”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ariko avuga ko hakwiye no guhinduka uburyo abarangije urugerero bakurikiranwa, kuko ari imwe mu mpamvu zo kudohoka aha inshingano zikaba zireba cyane Komite z’intore.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu (hagati) agaya intore zititabira ibikorwa bya Leta kandi zarabihigiye ubwo zatozwaga.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu (hagati) agaya intore zititabira ibikorwa bya Leta kandi zarabihigiye ubwo zatozwaga.

Kuri iyi ngingo ariko Inkomezabigwi zigaragaza ko impamvu yo kudakomeza morari bakura ku rugerero biterwa no kuba ntacyo zagiraga zikora, kuko usibye no gukomeza disipurine bahawe, ubu buryo bwabo bwo kugira igikorwa cyibyara inyungu kizarushaho kubahuza, kuko burya iyo ngo abantu bakora ibibateza imbere barushaho kwitabira.

Inkomezabigwi icyiciro cya gatatu i Muhanga zibarirwa mu 1807, umubare munini yukaba ugizwe n’abakobwa babarirwa mu1035 mu gihe abahungu ari 772.

Urubyiruko rwose rwasabwe kandi kurushaho kureba kure rwibanda ku ndangaciro na Kirazira nyarwanda kuko bituma rwirinda ibibashuka bibashora mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Inkomezabigwi za Muhanga zivuga ko zize kwambuka uruzi rurimo ingona hagira ubarwanya bagatabarana.
Inkomezabigwi za Muhanga zivuga ko zize kwambuka uruzi rurimo ingona hagira ubarwanya bagatabarana.

Mu masomo uru rubyiruko akanashyirwa mu bikorwa, ngo bigaragarira mu mikoro ngoro ko euzabasha kwitwara neza.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni uko ye muzahashya ubushomeri. Mwabana mwe mujye muvuga ibyo muzasubiramo. Semuhanuka ngo yabwiye umuhungu ati: Nuko Semuhanuka aramubwira ati: Mwana wa, urabeshye ikindi icyo kiranyagisha.

asfd yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka