Ingurane mbere ya byose - Abadepite ku bijyanye no kubaka ibikorwa remezo

Abagize Inteko Ishinga Amategeko barasaba ko ingengo y’imari yateganya amafaranga yo kwishyura abaturage bimurwa ku nyungu rusange, kuko bimaze kugaragara ko kwimurwa kwabo hari aho binyuranya n’itegeko ibyabo bikangizwa batarishyurwa.

Babisanye ubwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga w’ingengo y’imari umwaka wa 2025-2026.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bashimye ko hari ibikorwa remezo binini bizubakwa, ariko bavuga ko hakwiye no kuzirikanwa umuturage wimurwa aho bizashyirwa.

Depite Mvano Nsabimana Etienne avuga ko guteganya ingurane ikwiye, byatuma ikibazo cy’abaturage bamaraga igihe batarishyurwa cyakemuka kuko bibangamira iterambere ryabo n’ishoramari muri rusange.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusufu Murangwa avuga ko abatuye mu bice bizakorerwamo imishinga, hamaze igihe babwira abantu ko nta mushinga ukwiye gutangira umuturage atarahabwa ingurane, ariko ko usanga hakiri ibibazo.

Agira ati, "Icyo nabizeza ni uko imishinga yose turimo gutegura izajya itangira umuturage yabanje kwishyurwa. Turitegura neza ku buryo abo bireba bazajya babanza guhabwa ingurane".

Naho ku kijyanye no gutunganya imishinga Leta ifatanyamo n’abaterankunga, kandi ay’inkunga adasoreshwa cyangwa ngo akoreshwe hatangwa ingurane, ubu ngo abo bafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi na Banki ya Afurika bemeye ko byajya bikorwa.

Agira ati, "Ubu batwemereye ko noneho amafaranga baduha twajya tuyakuraho ayo twishyura ingurane, ariko ku misoro ntibarabyemera. Twebwe tuzajya imisoro tuyitanga kuko n’ubundi turayigaruza, ibyo bizatuma nta muturage wongera kwimurwa adahawe ingurane".

Abadepite kandi bifuje ko hanarebwa ibirarane by’ingurane z’uyu mwaka ushize n’iyabanje, kugira ngo abaturage bahora basaba kwishyurwa ibyabo babone ibisubizo bibanyuze.

Ni kenshi ahashyirwa ibikorwa remezo humvikana abahora bataka gusenyerwa no kwimurwa badahawe ingurane, mu gihe itegeko rigenga kwimurwa ku nyungu rusange riteganya ko umuturage wimurwa nibura amezi abiri mbere yo gutanga ibye.

Cyakora ngo hari ubwo hagiye humvikana ko abaturage bashobora kugirana amasezerano n’ababimura ku nyungu rusange ku gihe bazaherwa amafaranga ariko bigateza impaka nyinshi kuko amasezerano atagiye ashyirwa mu bikorwa.

Hari n’aho igishushanyo mbonera cyagiye gishyira imitungo y’abaturage irimo n’inzu zabo ahazashyirwa ibikorwa remezo, bigateza ibibazo iyo batinze kwishyurwa ngo bimurwe, kuko baba bategekwa kutagira ibindi babukoreramo hagashira igihe batarimurwa batanemererwa kugira ibyo bakorera mu butaka bwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka