Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 53%

Imibare igaragazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), irerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi zimaze kugera kuri 53%, zirimo 38% zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, na 15% zifite amashanyarazi adafatiye ku miyoboro migari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Nk’uko gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ibivuga, REG ifite akazi ko kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024, bivuze ko mu myaka isigaye, ingo zisaga 47% zigomba kugezwaho amashanyarazi.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, umubare w’abafatabuguzi ba REG bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari wiyongereyeho ingo zisaga ibihumbi 146 naho ingo zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ziyongeraho izisaga ibihumbi 83. Muri rusange, mu mwaka umwe, umubare w’ingo zifite amashanyarazi wazamutseho 8%, uva kuri 45% ugera kuri 53%.

Nk’uko imibare ibigaraza, imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu na yo yubatswe ari myinshi, iva ku birometero 6,443 by’umuyoboro uringaniye (MV) igera ku birometero 7549 ndetse n’ibirometero 13,942 by’umuyoboro muto kugera ku birometero 16,775.

Umuyobozi Mukuru wa REG, bwana Ron Weiss, ubwo yaganirizaga abakozi ba REG bitabiriye itorero i Nkumba, yavuze ko akazi bafite katoroshye ariko gashoboka.

Yagize ati “Imihigo twihaye ntabwo ari imihigo y’umuntu umwe, ni imihigo y’ikigo, igomba kugirwamo uruhare na buri wese.”

Yakomeje ashima abakozi ba REG kubera imbaraga bashyira mu kazi kabo, ndetse avuga ko atewe ishema n’uko abakozi b’iki kigo biteguye kujya mu ngamba bityo hagakorwa ibishoboka byose, abaturage bakabona amashanyarazi atuma bashobora gukora bakiteza imbere.

Yagize ati: “Turashaka igihugu giteye imbere n’abaturage bagatera imbere, bagakora ubucuruzi ndetse n’indi mirimo izatuma batera imbere kubera ingufu z’amashanyarazi turimo kugenda tubagezaho. Ndasaba intore gukora gitore no kwishimira akazi zikora.”

Aho amashanyarazi agera, ubuzima burahinduka iterambere rikihuta. Bamwe mu baturage baherutse guhabwa amashanyarazi mu Karere ka Gakenke, bavuga ko amashanyarazi abaruhura ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi mu mijyi ndetse akanatuma urubyiruko rwihangira imirimo.

Uwitwa Kavutse Innocent yavuze ko ayo mashanyarazi ari ingirakamaro kuko azatuma abana babo baguma muri ako gace mu gihe bamaraga gutera imbere bakigira i Kigali n’ahandi hateye imbere.

Abize imyuga nko gusudira na bo ngo byabagoraga kuguma muri ako gace katabamo umuriro bigatuma bahava bakigira ahandi bashobora gukorera mu buryo bworoshye.

Uwitwa Bizumugabe Célestin utuye mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, na we avuga ko kubera ko batari bafite amashanyarazi, ngo hari seirivisi bajyaga gushaka kure.

Yagize ati “Iyo urebye ahantu hari umuriro haba hageze iterambere, nk’ubu ndaguha urugero, hano duhinga ibigori ariko iyo twakeneraga kurya akawunga watumaga umwana ukamukorera agatwaro ashoboye akajya gushesha i Musha.”

Yunzemo ati “Ubu kuva twamaze kubona umuriro nizera ko n’imashini zisya tudashobora kuzibura kuko hari abashoramari bashobora kuzizana, na hariya i Musha ntabwo bazivukanye ni amafaranga bashora. Ariko ntiwahazana imashini y’amashanyarazi adahari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zigeze kuri 53% ??? Mbega mbega mbega!!!Ariko se iri Tekinika rizagarukira he?Abo mu bumwe n’ubwiyunge bati twiyunze ku kigero cya 93%,Mayors bati district yacu ifite amazi ku kigero cya 85%,etc...Mu byukuri,u Rwanda ahanini rugizwe n’icyaro.Namwe muzajyeyo mumbwire umuturage ufite amashanyarazi.Aba bose babeshya kugirango badatakaza akazi.Ntabwo bazi ko Kubeshya ari icyaha kizabuza paradizo millions nyinshi z’abantu,nabo barimo.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka