Ingengo y’Imari ya 2025/2026 izubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi), imbanziriza mushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026 irenga miliyari 7032.5Frw, ikaba izavamo ayo kurangiza kubaka Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri mu Bugesera.

Ni ingengo y’Imari yiyongereyeho asaga miliyari 1,216 Frw ugereranyije n’iy’umwaka wa 2024/2025, yarengaga miliyari 5,816 Frw, bitewe ahanini n’iyo mirimo yo kwihutisha iyubakwa ry’ikibuga cy’indege, kwagura ibikorwa bya Sosiyete y’Indege z’u Rwanda (Rwandair), hamwe no guteza imbere ubwiteganyirize bw’abakozi nyuma y’amavugurura yabayeho.

Minisitiri Murangwa avuga ko amafaranga yo gushyira muri iyo ngengo y’Imari akomoka imbere mu Gihugu azagera kuri miliyari 4,105.2Frw, inkunga z’amahanga zingane na miliyari 585.2 Frw mu gihe inguzanyo z’amahanga zizangana na miliyari 2,151.9 Frw.

Depite Bitunguramye Diogène yashimye ko Ikibuga cy’Indege cya Kigali kirimo kubakwa mu Bugesera kigiye kurangira mu mwaka utaha nyuma y’imyaka icyenda kimaze gitangiye gukorwa, kuko imirimo yatangiye mu mwaka wa 2017.

Depite Bitunguramye yagize ati "Ikintu nashimye ni ukuba Ikibuga cy’Indege cya Kigali kiri i Bugesera kizubakwa kikarangira, ndetse n’uko tuzahabwa umuhanda wa kaburimbo ugihuza n’Umujyi wa Kigali (uhinguka i Masaka ahari ububiko bw’ibicuruzwa biva ku byambu)."

Depite Bitunguramye yabajije niba icyo kibuga cy’Indege kizaba gifite uwo muhanda umwe gusa ugihuza na Kigali, aza kumarwa amatsiko ko hari indi izaba igishamikiyeho, irimo uva i Kabuga unyura i Nyakariro ugahinguka ahitwa Kabukuba, ndetse n’usanzwe wa Kicukiro- Nyanza-Nyamata.

Minisitiri Murangwa yagize ati "Ntabwo tugomba kugira umuhanda umwe ujya kuri kiriya kibuga cy’indege, hari imihanda itatu, umwe unyura ku Karere ka Bugesera, hari undi unyura i Nyamata, hakaba n’undi wa Kabuga-Masaka.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi avuga ko umuhanda wa Kicukiro-Nyanza-Bugesera na wo bazawagura (ku ruhande rwa Bugesera ni ho ukiri muto), hanyuma hakazabaho gushyiramo bisi zizajya zorohereza abagenzi bajyayo n’abavayo kugenda mu buryo bwihuse.

Abadepite n’Abasenateri bagaragaje impungenge batewe n’uko ahazanyuzwa ibyo bikorwa remezo byose bizajya bisaba kwimura abaturage nta ngurane bahawe, maze Minisitiri w’Imari abasubiza ko icya mbere kizajya kibanza gukorwa ari ugutanga ingurane kuri abo baturage.

Imirimo yo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Kigali i Bugesera yatangiye muri 2017, nyuma y’amasezerano yasinywe muri Nzeri 2016 hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo cy’Abanya-Portugal cyitwa Mota-Engil Engenharia e Construção África, S.A.

Byari byateganyijwe ko kizuzura mu mwaka wa 2019, ariko imirimo yaje guhagarara mu kwezi kwa Mata k’uwo mwaka kugira ngo hakorwe impinduka mu mushinga.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019, Sosiyete Qatar Airways yinjiranye muri uwo mushinga imigabane ingana na 60%, ndetse hateganywa ko ikibuga kizajya cyakira abagenzi miliyoni 7 ku mwaka mu cyiciro cya mbere, hamwe n’abagera kuri miliyoni 14 mu cyiciro cya kabiri kizaba cyarangiye muri 2032 .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka