Ingengo y’Imari izagera kuri Miliyari 7,032.5Frw mu 2025/26
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Kane imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026 (Budget Framework Paper), hamwe n’ingamba zo mu gihe giciriritse 2025/2026-2027/2028, yatangaje ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’Imari ya 2025/26 ari Miliyari 7,032.5Frw.

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko iyi ngengo y’Imari iziyongeraho Miliyari 1,216.1Frw ugereranyije na Miliyari 5,816.4Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25.
Yakomeje abwira abagize Inteko ko iyi mbanzirizamushinga yateguwe hashingiwe ku kwihutisha gahunda ya NST2, ndetse akaba yabagaragarije imiterere y’Ubukungu mu mwaka wa 2024, n’uko buteganyijwe ku buryo buciriritse ku rwego rw’Isi no mu Rwanda.
Ati “Mu mwaka wa 2024 ubukungu bw’Isi bwazamutse ku gipimo cya 3.3% nk’icyo bwari bwazamutseho mu mwaka wa 2023. Ubukungu bw’Isi buteganyijwe kuzamukaho ku gipimo cya 2.8% mu mwaka wa 2025, na 3% mu mwaka wa 2026”.
Minisitiri Murangwa yasobanuye ko uko ubukungu buzamuka, bizakomeza kugirwaho ingaruka n’ibibazo bitandukanye birimo intambara hirya no hino mu bihugu, amakimbirane y’ibihugu arimo intambara y’ubucuruzi n’Ingaruka y’imihindagurikire y’ikirere ku Isi.
Ku bijyanye n’Ubukungu bw’u Rwanda, Minisitiri Murangwa yavuze ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ku gipimo cya 8.9% mu mwaka wa 2024, ugereranyije na 8.3% byari biteganyijwe. Iri zamuka ryatewe ahanini n’urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 5.2%, urw’inganda rugira uruhare rwa 1.8% naho urwego rw’ubuhinzi rugira uruhare rwa 1.2%.
Umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi wazamutse ku gipimo cya 5%, umusaruro w’urwego rw’inganda wazamutse ku kigero 10% bitewe ahanini n’umusaruro w’ubwubatsi wazamutse ku gipimo cya 12%, nk’uko Minisitiri Murangwa yakomeje abisobanura.
Umusaruro w’Ubucukuzi bw’amabuye na Kariyeri wazamutse ku gipimo cya 12%, naho ibitunganyirizwa mu nganda bizamuka ku gipimo cya 7%.
Urwego rwa Serivisi rwakomeje kugira umusaruro mwiza ruzamuka ku gipimo 10% biturutse ahanini mu musaruro wabonetse mu bucuruzi, mu bukererugendo no ku bwikorezi no kw’itumanaho.
Kubirebana n’ibiciro ku masoko muri Werurwe muri 2025 izamuka ry’ibiciro byari ku mpuzandengo ya 6,5% ugereranyije na 6,3% yo muri Gashyantare muri 2025 bikaba bikiri mu ntego Fatizo u Rwanda rwihaye yo kuba hagati ya 2-8%.
Icyuho hagati y’ibicururzwa bitumwizwa mu mahanga n’ibyoherezwa mu mahanga cyagabanutseho 1% bingana na miliyoni 24,4 by’amadorari y’America tugera kuri Miliyari 2 na Miliyoni 344 z’amadorari y’Amerika.
Ati “ Ibi byatewe nuko ibicuruzwa twohereza mu mahanga byazamutse ku gipimo cya 6,9%, mu mwaka wa 2024 ugereranyije na 1,7% byo mu mwaka wa 2023 mu gihe ibyo u Rwanda rutumiza byazamutse ku gipimo cya 4,2% mu mwaka wa 2024 ugereranyije 8,8% byo mu mwaka wa 2023.
Minisitiri Murangwa avuga ko izamuka ry’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga ryaturutse ku ikawa yazamutse ku gipimo cya 2.9%, icyayi cyazamutse ku gipimo cya 6.4% ndetse n’amabuye y’agaciro yazamutse ku gipimo cya 14.9 %.
Inyungu muri serivisi yari Miliyoni 90.1 z’Amadorari y’Amerika mu 2024 ivuye kuri Miliyoni 100.7 z’Amadorari y’Amerika mu 2023, bitewe na serivisi u Rwanda ruvana hanze zazamutse ku kigero cya 3.3%, ziturutse ku bukererarugendo aho uru rwego rwinjiza Miliyoni 509.5 by’Amadorari y’Amerika, bivuye kuri Miliyoni 503.9 mu mwaka wa 2023.
Uyu muyobozi yabwiye abagize Inteko ko u Rwanda ruzakomeza kwiyubaka kandi ko ingengo y’imari ya 2025/2026 izashingira ahanini ku mutungo w’Igihugu, ungana na 58.4% by’ingengo y’imari yose. Imfashanyo z’amahanga zizaba zingana na Miliyari 585.2 (8.3%), naho inguzanyo z’amahanga zikangana na 30.6%.
Mu rwego rwo gushyigikira iyi ntego nini, Guverinoma irateganya gushyira mu bikorwa impinduka nshya 14 mu misoro mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, uhereye muri 2025/2026.
Izi mpinduka zirimo gushyiraho imisoro mishya no kuvugurura iyari isanzwe, hagamijwe kongera ubukungu bw’Igihugu. Minisiteri y’Imari ivuga ko izi mpinduka zitezweho gutanga Miliyari 350 mu myaka itanu, ni ukuvuga Miliyari 70 ku mwaka.

Ibi bizafasha kongera ubushobozi bw’Igihugu mu kwibeshaho, bigabanye gukenera inkunga y’amahanga ishobora kudahoraho.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 7.1%, 7.5% mu 2026, 7.4% mu 2027 na 7% mu 2028.
Ati “Hazakomeza gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro w’ibikorwa by’ubuhinzi, guteza imbere urwego rw’inganda zikora ibyoherezwa mu mahanga hagabanywa icyuho cy’ibyo Igihugu gitumiza hanze n’ibyo cyoherezayo. Gushyira imbaraga mu kwihutisha imishinga yatangiye, guteza imbere ubuvuzi hibandwa ku gutanga serivisi z’ubuvuzi bugezweho, kurandura imirire mibi mu bana bato bahabwa indyo yuzuye n’ibindi”.
Minisitiri Murangwa yavuze ko mu iterambere ry’ubukungu no guteza imbere ubuhinzi, hazibandwa mu kongera ibikorwa remezo bitandukanye muri serivisi z’ubuvuzi n’uburezi.
Ati “Mu rwego rw’ubuhinzi hazatangwa imbuto n’inyongeramusaruro ku gihe, kongera ububiko bw’ibiyampeke, kongera umusaruro w’ibikomoka ku matungo no kubungabunga ubuzima bwayo, harimo no kugura impfizi zitanga intanga z’icyororo no gukingira indwara z’ibyorezo n’ibindi”.
Mu bindi bizakorwa mu iterambere ry’abaturage harimo kongera imiyoboro ikwirakwiza amazi meza no gushyiraho imishya mu mijyi no mu byaro no gusana imiyoboro y’amazi idakora mu bice byo mu cyaro. Hazanagurwa uruganda rw’amazi rwa Karenge.
Mu rwego rw’ingufu hazongerwa ingano y’amashyarazi atunganyirizwa mu gihugu hubakwa urugomero rwa Nyabarongo II, kugeza amashanyarazi ku ngo n’ibikorwa by’iterambere bitayafite.
Mu bikorwa remezo hazakomeza kubakwa imihanda minini ya kaburimbo yo ku rwego rw’Igihugu, nka Base-Butaro, kuvugurura umuhanda Prince House-Giporoso-Masaka, n’indi myinshi. Hari kandi kongera uburebure bw’imihanda y’imihahirano, n’umushinga uhuza ahari ububiko bw’ibicuruzwa i Masaka n’ikibuga cy’indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera n’ibindi.
Ohereza igitekerezo
|