Ingabo z’ibihugu by’Umuhora wa Ruguru zahujwe n’imishinga y’iterambere

Intumwa z’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru mu bijyanye n’Umutekano (Northern Corridor Integration Projects Defence Cluster) ziteraniye i Kigali mu nama y’iminsi itatu, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, aho basuzumira hamwe imishinga ifitiye akamaro abaturage bo muri ibi bihugu.

Ni inama ihuje abari mu nzego z’umutekano mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba(EAC) bigize Umuhora wa Ruguru, ari byo u Rwanda, Kenya na Uganda, bakaba barimo gutegura kuzahurira i Kigali kw’Abakuru b’ibi bihugu mu minsi iri imbere.

Umuhora wa Ruguru washinzwe mu mwaka wa 2013, biturutse ku gitekerezo cy’Abakuru b’Ibihugu bateranye bakemeza ko hagomba kujyaho ubufatanye mu mishinga iteza imbere abaturage.

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, mu Biro bishinzwe Ububanyi Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Lt. Col. Eugène Ruzindana, avuga ko ibihugu bigize uwo muhora bimaze guhura kenshi bisuzuma imishinga 14 iri mu masezerano byagiranye, harimo n’ujyanye n’umutekano w’abaturage.

Lt. Col. Ruzindana agira ati “Uyu munsi ibi bihugu byahuye nk’uko ari bine, inama igizwe n’inzobere mpuzamahanga, zikaba zisuzuma amasezerano ibi bihugu bifitanye, ku buryo iyi nama nirangira, raporo izashyikirizwa Urwego rwo hejuru kugira ngo ibyo twiyemeje mu bijyanye n’igisirikare bigerweho.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe Imibanire mpuzamahanga, Brig. Gen. Patrick Karuretwa, akaba na Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, yibukije ko inama y’ubushize yari yageze ku myanzuro irimo n’uwo kujya baganira bifashishije ikoranabuhanga, ariko ko guhura bari kumwe ari byo bikwiye kugira ngo inyandiko zateguwe zifatweho umwanzuro wemeranyijweho.

Brig. Gen. Karuretwa agira ati “Nabonye ko hari benshi bashinzwe iperereza hano, birampa icyizere ko iyi nama izatunganya neza izo nyandiko.”

Ibihugu byashinze Umuhora wa Ruguru, ukaba unyuzwamo ibicuruzwa byambukirizwa ku cyambu cya Mombasa, ni Kenya, Uganda n’u Rwanda, nyuma yaho muri 2018 haje kwiyongeraho Sudani y’Epfo, n’ubwo icyo gihugu kitigeze cyohereza intumwa mu nama irimo kubera i Kigali kuri iyi nshuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka