Indege nshya “B737-800NG” ya RwandAir yageze i Kigali
Boeing B737-800N yari itegerejwe i Kigali, izanye akarusho ko kugira umuyoboro wa interineti (Wireless connectivity).

Iyi ndege yiswe Kalisimbi yageze i Kanombe ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2016.

Yahagurutse mu mujyi wa Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Mbere, inyura i London mu Bwongereza, nyuma yerekeza Athens mu Bugereki, aho yavuye igana i Kigali.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Rwandair, indege nk’iyi niyo yambere igeze muri Afurika.

John Mirenge umuyobozi mukuru wa Rwandair, yavuze ko batazongera kwakira indege zidafite interineti.
Ibaye indege ya 10 RwandAir yakiriye, mu mpera z’uku kwezi kw’Ugushyingo ikaba izakira indi izaba ari nini kuruta izo bafite zose, kandi hakazagenda haza n’izindi, nk’uko John Mirenge abivuga.
Indege Boeing B737-800N ifite imyanya 154 hakabamo 16 y’icyubahiro.

Ohereza igitekerezo
|
tunejerejwe no kubona progress (AMAJAMERE) mu Rwanda ibi nibintu byiza Abanyarwanda bose bagomba gushigikira abayobozi babo
TUNEJEJWE NITERAMBERE RYA RWANDAIR