Indege nshya “B737-800NG” ya RwandAir itegerejwe i Kigali

Indege yo mu bwoko bwa Boeing B737-800NG y’ikompanyi itwara abagenzi RwandAir iragera mu Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2016.

Ubwo indege B737-800NG ya RwandAir yahagurukaga mu mujyi wa Seattle yerekeza mu Rwanda
Ubwo indege B737-800NG ya RwandAir yahagurukaga mu mujyi wa Seattle yerekeza mu Rwanda

Iyi ndege iri mu nzira zigana mu Rwanda nyuma y’amasaha make ihagurutse mu mujyi wa Seattle wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ikompanyi yo mu Rwanda itwara abagenzi, RwandAir izanye Boeing B737-800NG nyuma yuko mu kwezi kwa Nzeli 2016 yatangije ingendo zayo zerekeza i Cotonou muri Benin.

Mu gihe cya vuba kandi ngo izanatangiza ingendo zerekeza i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Izo ngendo zombi ngo zizajya zikorwa n’indege B737-800NG .

Izo ngendo zizatuma RwandAir igira ibice 19 yerekerezamo hirya no hino muri Afurika.

Yari isanzwe ijya mu bice 17 birimo Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar es Salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville, Brazzaville n’ahandi.

Ibinyujije kuri Twitter, RwandAir yatangaje ko indege shya B737-800NG izagera mu Rwanda tariki ya 16 Ugushyingo 2016
Ibinyujije kuri Twitter, RwandAir yatangaje ko indege shya B737-800NG izagera mu Rwanda tariki ya 16 Ugushyingo 2016

RwandAir itegereje indege B737-800NG nyuma y’ukwezi kurenga yakiriye indi ndege nini yo mu bwoko bwa Airbus A330-200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka