IMYUBAKIRE: Imiturirwa ya Kigali itanga izihe serivisi?

Mu minsi ishize hari ifoto ebyiri zazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, imwe yerekana ahitwa muri Karitsiye Matewusi i Kigali mu 1918 n’indi yo muri 2019, ni ukuvuga ifoto yerekana iyo karitsiye mu myaka 101 ishize.

Ubusanzwe, ikinyejana kijyana n’imishinga myinshi mu mijyi yose, ibyo bikajyana n’imvugo igira iti,”Roma ntiyubatswe mu munsi umwe”.

Nubwo bimeze bityo, imyaka 25 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni nk’ikinyejana, ukurikije imiturirwa imaze kuzamurwa, ikaba yarahinduye isura y’Umujyi wa Kigali.

Imyinshi muri iyo miturirwa, yubatswe guhera muri 2012. Niba waratembereye mu Mujyi wa Kigali muri Nyarugenge no mu nkengero zaho, nta kabuza wabonye iyo miturirwa kuko iragaragara cyane.

Kigali Today yinjiye muri iyo miturirwa igamije kumenya uko ubuzima bwa buri munsi muri iyo miturirwa buhagaze, gusa yibanze cyane ku miturirwa yubakiwe gukorerwamo ubucuruzi butandukanye.

Kigali Today yasuye iyo miturirwa umwe ku wundi, yamamaza ibikorwa byabo ku buntu, ariko igitangaje ni ukuntu hari ba nyir’imiturirwa bamwe batitabiriye kubyaza umusaruro ayo mahirwe bari babonye.

Ubundi intego kwari ugusura imiturirwa 10 itangirwamo serivisi zinyuranye, Kigali Today ihisemo, ariko kuko hari abataremeye gutanga amakuru ajyanye n’imiturirwa yabo, yaje kwanzura ko isura kandi ikavugisha abemera kuganira na yo.

M-Peace Plaza

Umuturirwa witwa MAKUZA PEACE PLAZA uherereye mu gace k’ubucuruzi ko mu Mujyi rwagati. Ni umwe mu miturirwa igaragara cyane mu Mujyi wa Kigali.

Uwo muturirwa ukorerwamo serivisi n’ubucuruzi bunyuranye harimo, ibyumba by’ibiro kuri metero kare 10.000, n’ahakorerwa ubucuruzi kuri metero kare 20.000 .Iyo nzu kandi, ifite n’amacumbi y’icyumba kimwe cyangwa bibiri, afite ibyangombwa byose.

MAKUZA PEACE PLAZA, yatashywe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri 2015, ubu ukorerwamo n’ibigo n’imiryango bitandukanye harimo ’Ernest & Young’, Smart Africa, FEDEX, ikigo cy’ubwishingizi cya MAYFAIR Insurance, n’ibindi.

Umutekano w’uwo muturirwa ucungwa na sosiyete ikora kinyamwuga, kandi ikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwa za camera zifotora ibihabera byose, zikora amasaha yose n’iminsi yose.

Muri uwo muturirwa kandi hari amatsinda y’abantu bashinzwe gukora isuku mu bice byose biwugize, ku buryo hahora isuku ku manywa na nijoro. Hari kandi moteri enye nini (4 generators of 2,000 KVA) zitanga umuriro mu gihe usanzwe ubuze, hari n’ibigega bibika amazi agera kuri metero cube 80.000.

Uwo muturirwa kandi ufite parikingi nini (Makuza Peace Plaza Parking Complex), ikoreshwa n’abakodesha muri uwo muturirwa bose ndetse n’abashyitsi.

Alliance Tower (BPR- Atlas)

Umuturirwa witwa ‘Alliance Tower (BPR-Atlas)’, ni uwa banki yitwaga “Banki y’Abaturage”, uherereye mu gace k’ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umuturirwa wa Alliance Tower, ubona utandukanye n’indi urebye ubusitani bwawo bwiza bihebuje, ndetse n’amatara yawo afite urumuri rwihariye. Nta mugenzi utambuka yaba ku manywa cyangwa nijoro, atarebye uwo muturirwa, bitewe ahanini n’ubwiza bw’amatara yawo yo yanze, afite urumuri rwiza cyane.

Uwo muturirwa wubatswe na sosiyete yitwa “The Perfect City Developers (R) Ltd” ukaba uzakoreramo icyicaro gikuru cya BPR-Atlas.

Ni umuturirwa ufite etaje 15, etaje 11 zigizwe n’ibiro, izindi etaje ebyiri zigakoreshwa mu bijyanye n’ubucuruzi. Hari kandi ahari za resitora, hakiyongeraho parikingi iri munsi y’ubutaka (a basement Parking).

Etaje ya mbere ifite urubaraza runini rwiza, ku buryo abakodesha muri uwo muturirwa iyo bashatse gufata akayaga keza, bajya kuri urwo rubaraza, banirebera ubwiza bw’umujyi.

Iyo etaje ya mbere kandi iriho ibiro birimo ibikoresho bikenewe byose, ku bantu bashaka gutangiza amaduka mu Mujyi, abashaka gukorera inama ahantu heza kandi hiyubashye, ndetse n’abafite imishinga izamara igihe gito.

Abubatse uwo muturirwa bitaye cyane ku bwiza,umutekano, n’ibindi byose byakurura abashaka gukora ubucuruzi bunyuranye.

Ni umuturirwa ufite uburyo bwo gutanga umwuka ukonje mu gihe hashyushye cyane (A centralised air conditioning system), ufite interineti, ufite uburyo bwikoresha bwo kumenya ko hagiye kuba inkongi no kuyikumira.

Hari kandi ibyuma bibiri bikoresha amashanyarazi, bifasha abantu kuzamuka no kumanuka byihuse muri za etaje, kimwe kikaba cyatwara abantu 12 icyarimwe. Hari n’ikindi cyuma kimwe gikora gityo, ariko cyo gifite ubushobozi bwo gutwara umuntu umwe gusa.

Uwo muturirwa kandi ufite amadirishya manini akoranye ubuhanga, ku buryo ashobora kugabanya ubushyuhe. Imiryango minini yaho, yashyizweho ikoranabuhanga rigenzura abahinjira, hakaba na camera kuri iyo miryango zibika amashusho.Hari n’imiryango yagenewe kuba yakoreshwa mu gihe habaye inkongi.

Muri buri biro, harimo igikoni gito (a kitchenette in every office). Kuri uwo muturirwa kandi, hashyizweho n’uburyo bwo korohereza abamugaye. Hari kandi moteri nini yatanga umuriro uramutse ubuze, hakaba ibigega bibika amazi agera kuri metero cube 170 zikoreshwa ku munsi, hakaba na metero cube 400 ziba ziteganyijwe gukoreshwa mu kurwanya inkongi iramutse ibayeho.

Nubwo uwo muturirwa ufite ibyiza byinshi, abawubatse bashyizeho ibiciro byo gukodesha bidakanganye cyane. Intego yabo ngo ni ugukodesha abantu b’ingeri zose kugira ngo habeho ubwuzuzanye muri bizinesi. Ubu uwo muturirwa urakorerwamo na bimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda, hakaba hari n’izindi sosiyete zikomeye zatangiye kuwusabamo ibiro byo gukoreramo.

KBC

KBC ni izina ryahawe inyubako y’ubucuruzi, yubatswe muri 2003, ikaba iherereye ku Kimihurura hafi ya Kigali Convention Center na Radisson Blu Hotel. Muri 2016, KBC yaravuguruwe, baranayongera, yongera gufungura imiryango yayo muri Kanama 2018.

KBC ifite ahantu ho gukorera hangana na metero kare 10.000. Kugeza ubu ahangana na 68%, hafite abahakorera, harimo abanyamahanga n’ibigo byo mu Rwanda binyuranye. Hatangirwa kandi serivisi za banki eshatu zitandukandaye. Muri iyo nyubako kandi hanatangirwa izindi serivisi zijyanye n’ibyo kurya no kunywa, hari kandi n’aho banywera ikawa.

Inyubako ya KBC yanahawe igihembo cy’inyubako ihiga izindi kuba yakwitabazwa mu buryo bworoshye, mu bihembo bigenerwa inyubako zubatse neza mu mwaka w’2018, mu ihuriro Africa Property.

Hari kandi na salon zitunganya imisatsi n’ibindi, za farumasi, ahavurirwa amaso, ibigo by’ubukerarugendo, amaduka acuruza imyenda, inkweto n’abacuruza ibijyanye n’ubwiza (cosmetics).

KBC ni inyubako ihorana umwuka mwiza, ku buryo idakeneye ibyuma byifashishwa mu gihe hashyushye cyane (Air Conditioners), Ikaba inafite ibiro bingana na metero kare 4000 biri kuri etaje eshanu. Etaje ebyiri zikorerwamo n’ibigo mpuzamahanga nka Prime Energy Group na Choice International Forwarding co.ltd.

Iyo nyubako kandi ifite igisenge cyiza cyane ku buryo umuntu uri hejuru yacyo aba areba Kigali yose neza, aho hakaba hazakorera resitora igezweho.

KBC ifite uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura imikorere y’abakodesha ibiro byayo, kandi ifite abacunga umutekano b’abanyamwuga bakora amasaha 24 kuri 24, iminsi yose.

KBC kandi ifite moteri ebyiri nini zikoreshwa mu gihe umuriro ubuze (Generators of 500KVA each), ikagira abakora isuku babishoboye, ku buryo usanga inyubako yose ihora icyeye.

Kigali Heights (KH)

Umuturirwa wa Kigali Heights, uteganye neza neza na Kigali Convention Center, ukaba wubatse ku buso bwa metero kare 31.150.

Uyu muturirwa wanatsindiye igihembo cy’inyubako ihiga izindi mu kuba yakorerwamo ibintu bitandukanye mu birori Africa Property Investment (API) , byabereye i Sandton muri Afurika y’Epfo muri Kanama 2017.

Inzu y’ubucuruzi yo muri Kigali Heights ni imwe mu zikurura abakiriya cyane muri Kigali, aho yakira nibura abantu 9,000 ku munsi mu mibyizi, naho mu mpera z’icyumweru umubare ukazamuka, ikaba yakwakira abantu 11.000 ku munsi.

Parikingi ya Kigali Heights yakira imodoka zigera ku 2,500 mu minsi y’akazi, naho mu mpera z’icyumweru(Weekends), umubare ukiyongera, ikakira imodoka zigera ku 3,500.

Kigali Heights ifite ahantu ho gukorera ubucuruzi bwo kudandaza. Harimo ahagurirwa ikawa, ahagurirwa imboga n’imbuto, ahavunjirwa amafaranga, ahatangirwa serivisi za Banki,ahatunganyirizwa inzara n’imisatsi, ahagurirwa ibyo kurya no kunywa, harimo ahagurirwa pizza.

Ahagenewe ibiro byo gukoreramo muri Kigali Heights hangana na metero kare 12.500. Ibyo biro hafi ya byose bifite ababikoreramo kuko bigeze ku kigero cya 97%. Kigali Heights ikorerwamo n’ibigo n’imiryango mpuzamahanga n’abandi.

CHIC Ltd

Abahoze bahahira cyangwa batembera muri Kigali ahitwa muri Karitsiye Matewusi, ubu batungurwa no gusanga itakimeze uko yahoze kuko abahoze bahacururiza bagiriwe inama yo kuhimuka, bakimura n’ibikorwa byabo mu muturirwa witwa (Champion Investment Corporation “CHIC” Ltd).

Ibikorwa byo kubaka uwo muturirwa byatwaye, agera kuri miliyari 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, ukaba wubatse mu Karere ka Nyarungege, ukaba utangirwamo serivisi zinyuranye harimo; kuba wahabona serivisi za banki umunani zitandukanye, ahantu hatanu hatangirwa serivisi zo kuvunja amafaranga no kuyohererezanya kandi ibyo bifite akamaro ku bacuruzi.

Kubera ko abenshi mu bacuruzi bakorana na banki zitandukanye, biborohera kubikuza amafaranga kuri imwe bakayashyira ku yindi bashatse, ibyo rero bigakorerwa mu nzu imwe, kandi bafite umutekano wizewe 100% .

Ikindi kandi muri CHIC haboneka n’izindi serivisi zitandukanye, harimo ahagurirwa ibyo kurya no kunywa , za farumasi, salon zo gutunganya imisatsi n’inzara n’ibindi. Hari kandi aho banywera ikawa, ahagurirwa imyenda n’inkweto, amaguriro supermarket, amavuriro mato (clinics), na za farumasi,n’ibindi.

Umutekano mu muturirwa wa CHIC ucungwa n’abantu bizewe bakora kinyamwuga, bakora amasaha 24 kuri 24 kandi iminsi yose, bakanifashisha za camera zigenzura ibibera mu nyubako byose.

CHIC ifite abantu bakora isuku, babishoboye basukura iyo nyubako imbere no hanze, ikagira na moteri (Generators) nini eshatu, zunganira amashanyarazi iyo abuze.

CHIC ifite parikingi ihagije kandi ifite umutekano amasaha yose. Abayobozi b’uwo muturirwa basobanura ko kuba ibiro byo gukodesha bihendutse ugereranyije no mu yindi miturirwa, ngo biri mu bya mbere byabakururiye abakiriye benshi.

Amaserano y’ubukode muri CHIC, aba yizewe, akamara igihe kirekire kandi akubahirizwa. Abenshi mu bakodesha muri CHIC bahisemo kujya bibumbira hamwe, aho kugira ngo umuntu ajye gukora amasezerano y’ubukode na CHIC ari umuntu umwe ku giti cye, kandi ashobora no guhindura igitekerezo igihe icyo ari cyo cyose, ntakomeze gukorera muri iyo nyubako.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka