IMYUBAKIRE: Ese umuntu yatura mu nzu yifuza atabanje kuguza banki?

Abahanga mu by’ubukungu, bavuga ko kuguza amafaranga muri banki, ugamije kugura cyangwa kubaka inzu ari igitekerezo cyiza, kandi bikaba byagirira inyungu buri wese.

Icyakora bagira Abanyarwanda inama, yo kuzajya bitonda mu gihe bagiye gusaba inguzanyo, ntibigane abandi, ahubwo bakaka inguzanyo babanje kubitegura neza.

Gukora ikintu wiganye abandi, bigira ingaruka ku muntu wabikoze, kuko yisanga akora ibintu kuko abandi babikora, nyamara akirengagiza ibyo we yifuza, yemera cyangwa se ashoboye. Kandi ibyo ni byo byagombye kuza imbere muri gahunda za buri muntu.

Imyitwarire yo gukora ikintu nk’urwiganwa ikunda kugaragara ku bantu batandukanye nk’uko bisobanurwa n’umusesenguzi mu by’ubukungu witwa Mugabo Elia.

Yagize ati, “Kimwe mu bibazo Abanyarwanda bajya bahura na cyo, ni uko hari ubwo bafata imyanzuro ku bintu runaka, bakabikora nk’urwiganwa.”

Inama ya mbere Mugabo agira abantu, ni ukureka kwigana abandi, kuko bigira ingaruka zabyo.

Yagize ati, “Usanga hari umuntu uvuga ati, mugenzi wanjye atuye mu Kagari runaka, nanjye rero ni ho ngomba gutura.Ubwo akirengagiza ko amafanga uwo mugenzi we yinjiza n’ayo akoresha, bitandukanye n’ibye, mbese batabayeho kimwe
Iyo myitwarire kandi, ikunda kugaragara mu bantu bafite amikoro aciriritse mu gihugu”.

Mugabo Elia, avuga ko ubundi umuntu uzi kwigenzura mu bijyanye n’ubukungu, yitwararika cyane, ku buryo adahubukira gufata inguzanyo yo kugura cyangwa kubaka inzu.

Yagize ati, “Abenshi muri abo bantu, bahitamo kubanza bakazigama, bakaba bagera ku byo bifuza, ariko ntibajya bahubukira gufata inguzanyo”.

Aganira na Kigali Today, yifashishije imibare, atanga urugero rw’umuntu ufata inguzanyo ya miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ku nyungu ya 17.25% , azishyura mu myaka 20.

Yagize ati, “Dutekereze umuntu ahembwa umushahara 700.000 Frw ku kwezi, agasaba inguzanyo ku mushahara ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ku nyungu ya 19% , akajya yishyura 1/3 cy’umushahara we, ni ukuvuga 233,333 Frw akishyura mu myaka itatu, akagura ikibanza.

Ku bwa Mugabo, nyuma y’imyaka itatu, uwo muntu yasaba indi nguzanyo ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, akongeraho ayo yizigamiye.Wenda yaragiye azigama 100.000Frw ku kwezi.Ubwo yaba afite 1,278,200Frw.

Ubwo mu myaka itatu yaba afite 3.834.600 Frw yazigamye, yakongeraho miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, akaba agize 8.834.600Frw.Ayo mafaranga yamufasha kubaka inzu mu myaka itandatu.

Icyo gihe noneho, ashobora kwaka inguzanyo yo kubaka inzu, azishyura mu myaka icumi, kugira ngo yuzuze inzu ye.Abikoze atyo, yakuzuza inzu ye ku giciro gito.

Nubwo hari ibyo bibazo bijyanye n’inguzanyo, ariko abatuye isi baracyashishikarizwa gukorana na za banki,kuko umubare w’abazibira ukiri muto.

Nk’uko tubikesha imibare ya banki y’isi “World Bank’s Global Financial Inclusion” mu bushashatsi yakoze ku bihugu , abantu bagera kuri miliyari ebyiri hirya no hino ku isi, ntibakorana na banki.

Iyo banki yatangaje ko, 20% by’abo bantu badakorana na banki, ari abantu bakuru, bahembwa cyangwa bahabwa amafaranga na leta mu ntoki, 55% by’abo bantu batajya bakorana na banki ni abagore.

Banki y’isi ivuga ko umubare w’abantu bafite konti muri banki, ugenda wiyongera kuko wavuye kuri 51% ugera kuri 62% hagati ya 2011 na 2014.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka