IMYUBAKIRE: Dore impamvu zatuma wifuza gukorera mu biro by’akarere (Amafoto)
Mu rwego rwo kumenya intambwe yatewe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bijyanye n’imyubakire mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu, Kigali Today yabatereye ijisho ku biro by’uturere dutandukanye tugize intara enye n’umujyi wa Kigali.

Muri iyi nkuru igizwe ahanini n’amafoto, turagereranya inyubako tumwe mu turere twakoreragamo ubwo twabaga 30, ndetse n’uko bimeze ubu. Tumwe twakoreraga mu nyubakozo zahoze ari iz’amakomini, utundi tugakorera mu nzu zinkodeshanyo, hakaba na duke twaritwarubatse inyubako ziri ku rwego rwo hasi zitajyanye n’igihe igihugu kigezemo.
Mu turere 30 twinshi twamaze kubaka inyubako nshya, utundi turi kubaka mu gihe hari utugifite ibyo kubaka mu bitekerezo.
Gasabo: Akarere ka Gasabo karacyakorera mu nyubako itajyanye n’igihe gusa bari kubaka inzu nziza cyane ku Gishushu.

Akarere ka Gasabo kavuga ko kazimukira muri iyi nyubako ifite etaje zirindwi bitarenze ukwezi kwa Kamena 2019. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko izuzura ifite agaciro ka Miliyari 5,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyarugenge:

Aka karere gakorera mu nzu ikorerwamo n’ibiro by’umujyi wa Kigali (Kigali City Hall). Ni inzu ifite etaje esheshatu, ikaba ihagaze miliyari 8.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kicukiro:

Ni kamwe mu turere twubatse mbere kakaba karatashwe tariki 01 Kamena 2013, kakaba karuzuye gatwaye amafaranga agera kuri 726,295,752. Ni inzu yubatswe mu murenge wa Kagarama.

Nyamagabe:
Aka karere gakorera mu nyubako nziza yatashywe tariki 19 Gashyantare 2016. Iyi nyubako yuzuye itwaye amafaranga asaga miliyoni 788.

Kamonyi: Inyubako yahoze ikorerwamo n’ ahahoze Akarere ka Kamonyi ubu ni ibiro by’Umurenge wa Rukoma.

Inyubako nshya y’akarere ka Kamonyi igeretse kabiri. Ni inyubako yatashwe muri Mutarama 2016, ikaba yaruzuye itwaye amafaranga miliyari imwe. Imirimo yo kuyubaka yatangiye mu 2014.

Ruhango:

Ibiro bishya by’akarere ka Ruhango Byatangiye gukorerwamo mu mpera z’ Ukuboza 2015. Bifite ibiro 24, icyumba cy’ikoranabuhanga, n’icyumba cy’inama. Buri etage igife umwanya w’ ubwiherero bw’abagore n’ubw’abagabo.

Ibiro bishya by’Aka karere byuzuye bitwaye amafaranga 601,671,380.
Muhanga :

Gusana ibiro by’Akarere, byatwaye amafaranga agera kuri miliyoni 455 frw. Ni ibiro byatashwe muri Mutarama 2016.

Uwari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yavuze ko hari impavu eshatu zatumye Akarere kavugururwa harimo kuba inyubako ya mbere yari isakaje amabati yo mu bwoko bwa Fiburosima afite uburozi, kunoza isuku no kwagura ibyumba byari bitoya.
Nyanza:

Ibiro bishya by’akarere ka Nyanza bifite ibiro byo gukoreramo bigera kuri 34, bikagira ibyumva by’inama bibiri, ahabikwa inyandiko hamwe.

Byatangiye gukorerwamo tariki 25 Kanama 2017. Byuzuye bitwaye amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 100. Ibi biro kandi bifite umwanya w’inama hejuru ku nyubako wakwakira abantu 500. Ahari ihema hakwakira abantu 200 naho ahadatwikiriye hakakira abantu 300.
Kayonza:

Iyi nyubako yatashwe muri Kamena 2017, ikaba yaruzuye itwaye miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gatsibo:

Inyubakako nshya ibiro by’aka karere bikoreramo byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 900.
Rwamagana:

Aka karere gakorera mu nyubako inakorerwamo n’intara y’Uburasirazuba, mu murenge wa Kigabiro. Ni inyubako ishobora gukorerwamo n’abakozi bagera ku 140, ikagira icyumba cy’inama cyakwakira abantu 300, ikanagira na parikingi yakwakira imodoka zisaga 100.

Kirehe:

Kirehe n’ubwo ngo bimutse bakava mu nzu bakoreragamo mbere ngo ntibyakwitwa inyubako y’akarere nshya kuko yari yarubakiwe ibiiro by’ubutaka mu 2011. Ngo baracyabuze ingengo y’imari yo kubaka akarere.
Nyagatare: Akarere ka Nyagatare ntabwo karubaka ibiro by’akarere bigezweho. Kuri ubu gakorera mu nyubako eshatu zitandukanye.
Bugesera:

Inyubako nshya y’akare ka Bugesera yatangiye gukorerwamo mu 2014, ikaba yaruzuye itwaye amafaranga miliyari 1 na miliyoni 50.

Nyamasheke:

Ibiro by’akarere ka Nyamasheke bishya byuzuye bitwaye amafaranga agera kuri miliyari 1,5. Ni ibiro byatashwe mu Gushyingo mu 2017.

Rutsiro:

Inyubako nshya y’akarere ka Rutsiro, ni inyubako igeretse kabiri, ikaba yaruzuye itwaye amafaranga miliyori 750. Yatashwe muri Kamena 2016.

Nyabihu:

Akarere ka Nyabihu gakorera mu nyubako igeretse kabiri, ihagaze amafaranga miliyoni 800.

Ngororero:

Inyubako akarere ka Ngororero gakoreramo iravuguruye. Yatwaye amafaranga miliyoni 150 ngo ivugururwe.

Intara y’Amajyaruguru yihariye umwihariko wo kuba idafite akarere na kamwe muri dutanu tuyigize kajyanye n’igihe. Uturere twose turacyakora mu nyubako zishaje, uretse rurindo yagerageje kwagura, yubakiraho izindi nyubako ariko nazo zitari ku rwego rw’uturere nka Gasabo cyangwa Nyamagabe dufite inyubako zifite agaciro ka za miliyoni magana.






Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntimugaragaje akarere ka Huye kubatswe mu 1981 kakaba kanagikorerwamo kandi kararuta tumwe mu turere mwashyize hano
utndi turere two tuzira iki? ko tutubaka
urugero;burera,gakenke.....
mudusubizi niba two nta mafaranga baduha?
kabisa birababaje
Biragaragara neza cyane rwose ko U RWANDA rwiyubaka day to day keep ongoing RWANDA!!