IMYUBAKIRE: Dore imishinga minini y’ibikorwaremezo itegerejwe mu 2019

Kuva mu mwaka wa 2018, Leta y’u Rwanda yatangije imishinga minini yo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igice cy’ubwikorezi, umunini kuruta indi yose, ni uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyo mu Bugesera, kuko ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahubakwa icyo kibuga muri Kanama 2017.

 Umujyi wa Kigali ushora 80% by'ingengo y'imari yawo mu kubaka imihanda
Umujyi wa Kigali ushora 80% by’ingengo y’imari yawo mu kubaka imihanda

Icyo kibuga cy’indege, u Rwanda rwashoyemo menshi kugeza ubu, biteganijwe ko kizajya cyakira abagenzi bagera kuri miliyoni enye n’igice ku mwaka. Ibikorwa byo kubaka igice cya mbere bizatwara agera kuri miliyoni 418 z’Amadorari, kikazaba cyarangiye mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira 2019. Gusa umushinga muri rusange uzatwara agera kuri miliyoni 818 z’Amadolari.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama y’umushyikirano ku itariki 14 Ukuboza 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abajijwe aho umushinga wo kubaka ikibuga ugeze, yavuze ko igishushanyo mbonera cya mbere cyasubiwemo kiravugururwa, hagamijwe kwagura icyo kibuga mu bunini no mu bwiza, kugira ngo kirusheho kujyana n’ibiranga ibibuga mpuzamahanga ku rwego rw’isi.

Yagize ati “Igishushanyo cya mbere cyari cyuzuye kijyanye n’ibyo twashakaga gukora, nyuma haza kubaho impamvu ituma tukivugurura, tugamije kwagura ikibuga no kucyongerera ubwiza”.

Perezida Kagame kandi, yijeje Abanyarwanda ko, ikibuga cyizuzura ku gihe cyateganijwe.

Muri Kamena 2018 Ikibuga cy'indege cya Bugesera ni aha cyari kigeze
Muri Kamena 2018 Ikibuga cy’indege cya Bugesera ni aha cyari kigeze

Yagize ati “Mu gihe cya vuba turaba dukoresha icyo kibuga. Sinshaka kuvuga igihe ntakuka, ariko si kirekire, sinshaka ko abubaka ikibuga bagendera ku byo navuga, sinshaka kuvuga igihe ntakuka imirimo izaba yarangiye, kuko abo bubaka ikibuga, bazabyitwaza bakavuga bati, twashoboraga kurangiza kubaka ikibuga mu gihe gito, ariko kuko Perezida atekereza ko byagombye gufata igihe kirekire, mureke bikorwe mu gihe kirekire. Ni iyo mpamvu ntaza kuvuga igihe ntakuka. Gusa biri mu nzira nziza, biragenda neza, ubona ari umushinga utanga icyizere”.

Hari kandi indi mishinga umwaka wa 2018 wasize, biteganijwe izarangira muri uyu mwaka wa 2019, hakaba n’indi izakomeza ikazarangira mu 2020. Kigali Today yashatse kumenya aho iyo mishinga igeze, ivugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye.

Umuhanda Ngoma – Bugesera - Nyanza

Umuhanda Ngoma - Bugesera - Nyanza uzahurira n'uyu muhanda i Ramiro
Umuhanda Ngoma - Bugesera - Nyanza uzahurira n’uyu muhanda i Ramiro

Mu mwaka wa 2017, Abataruge b’utwo turere dutatu ari two; Ngoma na Bugesera two mu Ntara y’Uburasirasirazuba na Nyanza yo mu Ntara y’Amajyepfo, bakiriye amakuru meza, avuga ko Banki y’isi n’u Rwanda basinyanye amasezerano agamije kubaka umuhanda w’ibirometero 130 Ngoma - Bugesera - Nyanza, hagamijwe koroshya ubuhahirane hagati y’Intara y’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo.

Minisitiri Uwihanganye avuga aho ibikorwa byo kubaka uwo muhanda bigeze, yavuze ko ibikorwa byo kubaka igice cya Kibugabuga – Shinga - Gasoro bizatangira muri Kanama uyu mwaka, naho ibyo kubaka igice cya Ngoma-Ramir, bikazatangira muri Werurwe 2020.

Uwihanganye yagize ati “Kuri ubu, harakorwa inyigo y’uko ibikorwa bizagenda”.

Umuhanda Kagitumba – Gabiro – Gabiro - Kayonza

Niba waraterambereye mu Burasirazuba muri iyi minsi, nta gushidikanya ko wishimiye kunyura mu muhanda wasanwe, uhera mu Karere ka Kayonza ugana i Kagitumba ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Uwo muhanda wubatswe mu myaka 35 ishize, wari umaze kwangirika ku buryo byari bisigaye biteza impanuka nyinshi.

Ibikorwa byo gusana umuhanda Kagitumba – Kayonza - Rusumo no kuwagura, bizatwara agera kuri miliyoni 376.5 z’Amadolari. Bikaba byaratangijwe ku mugaragaro muri Gashyantare umwaka ushize wa 2018, uwo muhanda ukaba witezweho kuzoshya ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye narwo mu gice cy’Uburasirazuba.

Minisitiri Uwihanganye yabwiye Kigali Today ko ibikorwa byo gukora uwo muhanda bizaba byarangiye mu Kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka wa 2019.

Yagize ati, “Umuhanda Kagitumba - Gabiro uzaba wuzuye muri Nzeli 2019, uwa Gabiro - Kayonza uzuzura muri Kanama 2019 naho uwa Kayonza - Rusumo uzarangira mu Kwezi k’Ugushyingo 2019.”

Umuhanda Base – Rukomo – Rukomo – Nyagatare

Mu Kwezi k’Ukwakira 2017, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yashyize ifoto ye kuri twitter agaragaza ko yasuye ibikorwa byo kubaka umuhanda Base – Gicumbi - Rukomo, ufite uburebure bwa kilometero 51.

Uwo muhanda uzahuza Amajyaruguru y’igihugu n’Uburasirazuba, wishimiwe cyane n’abazawukoresha, harimo na Guverineri Gatabazi.

Ariko se ni ryari abakoresha uwo muhanda bazatangira kubona imodoka zigenda muri uwo muhanda mushya? Minisitiri Uwihanganye Jean de Dieu yasobanuye aho iyo mishinga yose.
Minisitiri Uwihanganye yagize ati, “Umuhanda Base - Rukomo uzaba wuzuye muri Kanama 2019, naho umuhanda Rukomo - Nyagatare uzuzura hagati mu mwaka wa 2021”.

Imishinga yo kubaka imihanda yo mu Mujyi wa Kigali

Mu gihe u Rwanda, rugenda ruhinduka ihuriro ry’inama n’ibirori bitandukanye mu Karere, umujyi wa Kigali nawo ugenda wubaka imihanda mishya, kugira ngo ukemure ikibazo cy’umubyigano w’imodoka ugenda wiyongera.

Urugero, nko mu mwaka ushize wa 2018, u Rwanda rwakiriye inama 201, zari zitabiriwe n’abantu barenga 35.000, ibyo bikaba barinjirije u Rwanda, agera kuri miliyoni 52 z’Amadolari.

Muri uwo mwaka wa 2018, hari imihanda wasangaga yafunzwe rimwe na rimwe kugira ngo abashyitsi bava cyangwa bagana ku kibuga cy’indege i Kanombe bagende nta mubyigano w’imodoka bahura nawo. Umuhanda wakunze gufungwa ni uwa Kanombe - Remera - Gishushu.

Iyo uwo muhanda wafungwaga, abandi bafite imodoka basabwaga gukoresha imihanda mishya yagiye yubakwa mu Mujyi wa Kigali.

Kugira ngo Umujyi wa Kigali ushobore kubaka imihanda myinshi, byasabye ko 80% by’ingengo y’imari yawo, bishyirwa muri icyo gice, nk’uko Busabizwa Parfait, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabibwiye Kigali Today.

Busabizwa yavuze ko imihanda irimo kubakwa muri Kigali, ikubiye mu mishinga minini ibiri.

Uwa mbere ni ukubaka imihanda ireshya na kirometero 105 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali harimo, Nyamirambo, Kimironko, Gikondo, Kimihurura na Kibagabaga.

Umushinga munini wa kabiri nk’uko Busabizwa akomeza abisobanura, ni ibirometero 54, harimo umuhanda Nyanza - Rebero ukagera i Nyamirambo n’undi uva mu Kanogo ugana kuri Prince House (iRemera).

Hari kandi umuhanda uzava mu Mujyi – Nyabugogo – Gatsata – Nyacyonga - Batsinda.

Busabizwa yagize ati, “Hari kandi n’umushinga wo kubaka ikiraro cya Gitikinyoni kizaba gifite ibyerekezo bine , uruhande rumwe rwo rukaba rwararangiye ”.

Yagize ati, “ni umushinga uzatwara arenga miliyoni 60 z’Amadolari, akaba azaboneka ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda n’Ubushinwa”.

Icyambu cyo ku butaka cya Dubai (Dubai Portland World)

Umwaka wa 2019 kandi, usanze abikorera ku giti cyabo, yaba abo mu gihugu ndetse n’abo hanze bakorera mu Rwanda, babonye icyambu cyo ku butaka, uwo mushinga wo kubaka ishami ry’icyambu cya Dubai mu Rwanda ukaba waratwaye agera kuri miliyoni 80 z’Amadolari. Ibyo bikaba byarakozwe hagamijwe kugabanya amafaranga menshi n’igihe kinini abacuruzi bakoreshaga, bakura ibicuruzwa byabo ku byambu bya Mombasa (Kenya) na Dar-es-Salam (Tanzania).

Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gukurikirana ibikorwa by’iyubakwa ry’icyo cyambu mu Rwanda, bavuga ko icyambu cyuzuye, hategerejwe kugitaha ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nanjye nshimiye Kigali To day kuko bakoze igikorwa nanjye nakora kumbariza Nyakubahwa Minister w’ ibikorwa iby’ iyi mishinga ! ubundi jye ntuye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro namenye ubwenge bavuga ko umuhanda bagiye kuwushyiramo kaburimbo none ndashaje mfite (60); ejo bundi bati amafaranga yabonetse turategereza turaheba ariko umukuru w’ igihugu yaduhaye umuhanda. ariko yenda ubwo minister avuze mu kwa munani nako kwaje reka dutegereze ariko icyo nisabira KT nuko mwajya mutuvuganira kugirango tuve mu bukene duterwa no kubura umuhanda muzaze muganirize abaturiye uwo muhanda mwumve inyota bawufitiye. Turabakunda! Mukomereze aho. Murakoze .

Karisa Thomas yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

Ariko KT nzabahe iki koko? Musigaye munkorera umuti naho ureke babandi basigaye badutuburira ku nama gusa. ibi ni sawa cyane rwose. musigaye musobanutse. Big up!

Mutima250 yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka