Impuguke mu bukungu zishyigikiye imisoro mishya ku bashoye bakunguka

Kuri uyu wa 12 Kamena 2025 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, irageza ku Nteko ishinga amategeko imitwe yombi, itegeko rishyiraho Ingengo y’Imari izakoreshwa umwaka wa 2025-2026.f

Nk’uko byagaragajwe mu mbanzirizamushinga yagejejwe ku nteko Ishinga Amategeko mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, Ingengo y’Imari ya 2025/26 ni miliyari 7.032,5 Frw, aziyongeraho miliyari 1.216,1Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ya 2024/25.

Ingengo y’imari y’uyu mwaka izibanda ku kuzamura ishoramari mu buhinzi n’ubworozi, guteza imbere ishoramari ritanga akazi kuri benshi no kuzamura umusaruro woherezwa ku isoko, ndetse no guteza imbere ubuhanzi n’imyidagaduro.

Hari kandi kuzamura ibikorwa Remezo by’amazi n’amashanyarazi, guteza imbere uburezi n’ubuzima, byose bigamije kuzamura igipimo cy’imibereho y’umuturage, aho ashobora guhaha ku isoko atinubira ko ibicuruzwa bihenze ahubwo na we agira uruhare mu gutanga imisoro.

Ikigo cyita ku bugenzuzi bw’imari KPMG kigaragaza ko isesengura ryakozwe ryagaragaje ko Ingengo y’Imari 2024-2025 yazamutseho 8% mu gihe mu kwezi kwa Gashyantare 2025, ubushakashatsi bwagaragaje ko ibiciro ku isoko byagabanutseho 20%.

Ingengo y’Imari nshya irazana n’isubizwaho ry’imisoro yari yarasonewe

Umwaka w’ingengo y’imari 2025-2026, uratangirana no kwishyura imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa byari byarasonewe.

Muri iki cyiciro, harimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka terefone na mudasobwa, kuzamura umusoro ku nzoga n’amavuta yo gukesha ubwiza, no gutangira gusoresha imodoka zikoresha amashanyarazi n’izitwarwa n’amavuta n’amashanyarazi.

Umukozi mu kigo gikora ubugenzuzi ku by’imari Joel Namanya, asobanura ko muri rusange gusonera imisoro byari bigamije kwinjiza byinshi no kubigeza ku baturage, ariko Igihugu kidashobora gutera imbere hatabayeho kuzamura imisoro, cyane cyane iyo Igihugu gifite intego yo kuva mu cyiciro cy’ibukungu buciriritse kijya mu cyerecyezo cy’ibukungu buringaniye.

Agira ati, "Nko ku modoka na za mudasobwa zari zarasonewe na za terefone mu myaka itanu ishize byarazamutse ku babitunze, ubu rero igihe kiba kigeze ngo uwahawe ubushobozi bwo kugera ku gikorwa runaka atangire gutanga umusoro ku gikurikiyeho."

Hazasoreshwa kandi abinjiza ibicuruzwa muri purasitiki, kugira ngo u Rwanda rubone uko rukomeza kunoza gahunda yarwo yo kubungabunga ibidukikije, aho gukumira ibicuruzwa biva hanze bifunze muri ibyo bikoresho.

Naho ku kuba imisoro ku byumba by’amahoteri uzazamukaho 3%, Namanya agaragaza ko ngo byatewe n’uburyo Leta yabanje korohereza abashoramari mu by’amahoteri, kugira ngo urwego rw’ubukerarugendo ruzamuke, igihe kikaba kigeze ngo abamaze gushora imari ubukerarugendo bukazamuka batangire kugira icyo binjiriza Leta.

Namanya asaba abaturage kumva ko gutanga umusoro bidahita bizana inyungu y’ako kanya kuko ari nko gushora utegereje urwunguko rw’igihe kirekire, akanibutsa ko abinubira imisoro ku binyobwa bisembuye, bakwiye kumva ko bene ibyo byashyizwe mu bikenerwa bitari ngomba, cyane ko uwabuze inzoga ntakibazo yagira ku mibereho y’ibanze.

Miliyari 1216frw zinganga na 22% nizo ziziyongera ku ngengo y’imari y’umwaka w’ingengo y’imari 2025-2026, aho ikoreshwa ryayo rizibanda ku bikorwa remezo birimo nko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kubaka imihanda, kongera ibikorwa by’inganda no kubaka Ibyanya byazo no guteza imbere ikoranabuhanga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka