Impugucye z’ibihugu bigize CEPGL zemeranijwe ku igenamigambi ry’uyu muryango

Impugucye z’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu by’ibiyaga bigari (CEPGL) bashoboye kumvikana kuri gahunda izakoreshwa muri uyu muryango kuva 2014 kugera 2020, nyuma y’umwaka warushize bataryumvikanaho.

Kuva muri 2013 hari hamaze gukorwa inama enye zihuza impugucye z’ibihugu kugira ngo basuzume ibyakozwe na TRANSTEC abahanga mu gutegura igenamigambi mu bukungu mu bihugu n’imiryango ariko impugucye z’ibihugu zikagira ibyo zinenga bitari muri iri genamigambi.

Impugucye z’igihugu cya Congo zagaragaje ko uyu muryango udashobora gushyira mu bikorwa imishinga y’ubukungu mu gihe cyugarijwe n’umutekano mucye uterwa n’imitwe yitwaza intwaro iva mu bindi bihugu.

Impugucye z'ibihugu n'umunyamabanga wa CEPGL.
Impugucye z’ibihugu n’umunyamabanga wa CEPGL.

U Rwanda rwo rwavugaga ko byinshi mu byashyizwe mu igenamigambi byakozwe, ubundi icyegeranyo kigaragaza amateka yaranze ibihugu aho kugaragaza ibizakorwa n’uburyo byakorwa, mu gihe u Burundi bwo bwanenze icyo cyegeranyo buvuga ko hari ibikorwa bigomba gushyirwa muri gahunda byagiye bititabwaho.

Nubwo hagiye habaho gukosora, impugucye z’ibihugu zakomeje kugaragaza ko igenamigambi ritakwemezwa bitewe n’amakuru adahagije akirimo n’uburyo gikozwe kuko bitafasha ibihugu kwihuta mu iterambere.

Inama yahuje impugucye z’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu wa CEPGL kuva taliki 22-23/1/2014 nibwo zashoboye kwemeza ko igenamigambi ryujuje amakuru yafasha imishinga yakorwa n’umuryango wa CEPGL kuva 2014 kugera 2020, iyi mishinga ikazibanda ku guteza imbere ubuhinzi, ingufu z’amashanyarazi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka hamwe no gufasha urubyiruko guhanga imirimo.

Impugucye z’ibihugu zivuga ko kugira ngo imishinga y’ubukungu mu karere ishobore gutera imbere hakwiye gukomeza imiyoborere myiza n’umutekano kandi CEPGL ivuga ko kuva yakongera gukora yabishyizemo imbaraga.

Zimwe mu mpugucye z'u Rwanda zitabiriye isuzuma ry'igenamigambi rya CEPGL.
Zimwe mu mpugucye z’u Rwanda zitabiriye isuzuma ry’igenamigambi rya CEPGL.

Umunyamabanga mukuru wa CEPGL, Tuyage Herman, avuga ko kuva imishinga y’ubukungu y’umuryango yemejwe n’impugucye z’ibihugu hagiye gushakwa uburyo yashyirwa mu bikorwa hashakishwa amafaranga yakoreshwa.

Naho ngo kuba iyi mishinga yaratinze avuga ko byatewe n’uko impugucye hari ibyo zitemeranyijweho kandi byashoboye gukosorwa hakaba hasigaye kuyinononsora kugira ngo izashyikirizwe abaminisitiri mu kwezi kwa Gshyantare 2014 bayemeze.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka