Impinduka ku misoro nta ngaruka zikomeye zizagira ku baturage - Min. w’Imari

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko izamuka n’ishyirwaho ry’imwe mu misoro mishya ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri nta ngaruka zikomeye rizagira ku muguzi wa nyuma, kubera ko byakozwe bibanje gutekerezwaho.

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku mugoroba wa tariki 10 Gashyantare 2025, yemeje Imishinga y’amategeko n’amateka harimo ayerekeye imisoro n’amahoro mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ivuga ko kuba hafashwe icyemezo cyo kongeza imisoro ari impamvu isanzwe, ijyanye no gushaka ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST 2).

Ni gahunda bavuga ko bamaze igihe kirenga amezi atandatu bategura, nyuma yo kumenya bimwe mu biteganywa kugerwaho muri NST 2, mu rwego rwo gushaka uko byashyirwa mu bikorwa.

Nyuma yo kubona ko hazakenerwa ubushobozi burenze ku bwari busanzwe harebwe hanasuzumwa imisoro isanzwe itangwa, hagendewe ku bintu bibiri by’ingenzi birimo kurebwa uko imisoro yarushaho kunozwa kandi ntawongejwe, hamwe no kureba niba hari aho itashyizwe kandi ari ngombwa ko ihashyirwa bitewe n’aho ubukungu bw’Igihugu bugeze.

Mu byemejwe harimo ko hari imisoro igomba guhita ishyirwaho vuba bishoboka nyuma yo kunoza uburyo igomba kujya itangwamo bigashyirwa mu igazeti ya leta, hakaba n’indi izajya ijyaho buri nyuma y’umwaka kugeze mu 2029.
Akenshi iyo imisoro yongerewe bijyanye no kwiyongera kw’ibiciro ku isoko, bityo bikagira ingaruka ku muguzi ugura igicuruzwa ari nawe wishyura uwo musoro binyuze mu gicuruzwa yaguze cyongerewe ikiguzi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), Yusuf Murangwa, avuga ko iyo misoro nta ngaruka zikomeye uzagira ku baguzi ba nyuma kubera ko byatekerejweho.

Yagize ati “Hari ingaruka ziringaniye, dufashe nk’urugero rwo guhamagara kuri telefone, ubu twishyura amafaranga 40 ku munota, ari byo bihwanye n’10%. Nituzamura tugashyira kuri 12%, umwaka wa mbere nta kindi bongeyeho, bizazamuka bive kuri 40 frw bijye kuri 40.8 frw. Umwaka wa kabiri bizagera kuri 41.6 frw, umwaka wa gatatu bibe amafaranga 42 frw, bigarukire aho ngaho, urumva ko mu myaka itatu tuzaba tuvuye kuri 40 tukagera ku mafaranga 42, iyo ni ingaruka ariko iba yatekerejweho.”

Arongera ati “Ingaruka ya kabiri, hari ubucuruzi tubona ko bwunguka ntabwo ari ngombwa no kubuvuga, ariko barunguka ku buryo iki giciro bashobora kutacyongeraho kandi ntibagire ikibazo kandi ntibigire n’ikibazo ku muguzi wa nyuma.”

Ku rundu ruhande icyakora, Minisiteri y’imari yemera ko hari serivise zikomeye, z’ingenzi, ku buryo hari uwakumva ko kuzongerera imisoro bishobora gutera ikibazo. Minisitiri Yusufu yatanze urugero rw’imisoro yashyizwe ku bikomoka kuri peteroli, igamije kujya ifasha mu kubaka, no gusana imihanda mishya.

Minisitiri Murangwa yagize ati “hari serivise dukurikiranira hafi ku buryo n’iyo twabona hagiye kuba ingaruka zikomeye tukazikumira.”

Mu gihe cya COVID-19, Leta yashyize amarafaranga y’inyunganizi mu giciro cy’ibikomoka kuri Peteroli, bikaba byararinze ibiciro gutumbagira.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Prudence Sebahizi, avuga ko uko umusoro ugiyeho atari ngombwa ko uhita ugira ingaruka ku biciro.

Ati “Umusoro wonyine tubona uzagira ingaruka ku biciro ni uwo ku nyongeragaciro (VAT), kuko wishyurwa n’umuguzi wa nyuma, bivuga ko rwiyemezamirimo ashobora guhita awongera mu giciro aho bitari bisanzwe biriho. Ikindi ni uko iyi misoro yashyizweho, hari ibintu bibiri tugomba kuyireberamo, kuko hari iyashyizweho ku bicuruzwa bitumizwa hanze ariko twari dusanzwe tubikora mu Rwanda.”

Yungamo ati “Icyo gihe iyo umusoro utumye igicuruzwa gituruka hanze cyongera agaciro, umuguzi azabona akamaro ko kugura ibikorerwa mu gihugu, nabyo numva ari gahunda nziza. Hari n’imisoro tuvuge nk’amavuta yo kwisiga, ayanditswe na muganga ntabwo arebwa n’iyi misoro, ariko ushatse kugura ayo kongera ubwiza ku buryo ubwo ari bwo bwose akishyura umusoro azumva ko bijyanye n’icyo ashaka kugeraho, icyo gihe igiciro kizazamuka ariko ntabwo bizabangamira imibereho y’Abanyarwanda muri rusange.”

Ikindi basobanuye ni uko ibiciro bidapfa kujyaho gusa, ahubwo na leta igira icyo ikora igihe bibangamiye ubuzima bwa buri munsi bw’umuturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni iyihe misoro yaba yahindutse turashaka kuyimenya nk’abamyeshuri biga accounting kugirango ubumenyi bwiyongere.

Nathan IRAKOZE yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

Bikomeje kugorana pehh gusa byose ninyungu rusange harigihe bizagorana ariko bikamenyerwa nonese ko ntawaburanya ugiye kumushyingura

Alias yanditse ku itariki ya: 12-02-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka