Moto z’amashanyarazi zatinyuye abagore bakora ubumotari
Kwaduka kwa moto zitwarwa n’amashanyarazi mu Rwanda birimo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye, aho umubare w’abagore batwara abagenzi kuri moto ugenda wiyongera bitewe n’uko zitabateza imvune, kandi bakaba boroherezwa kubona igishoro cyo kuzigura.
![](IMG/jpg/uwera_flora_na_mugenzi_we_kuri_moto_z_amashanyarazi.jpg)
Uwera Flora w’imyaka 33 y’amavuko, ni umubyeyi ufite umugabo n’abana babiri, bakaba batuye i Rwamagana muri Nyakaliro. Avuga ko kuva arangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013 yabuze akazi, urugo rukomeza gutungwa gusa n’ibyo umugabo yahashye.
Nyuma y’imyaka 7, Uwera yiyemeje gukorera uruhushya rwo gutwara moto ararubona, atangira akazi atyo, ariko ngo byari bikomeye ndetse abamotari b’abagore cyangwa abakobwa bakaba icyo gihe batararengaga 6 mu Rwanda hose, nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Daniel Ngarambe wigeze kubayobora.
Uwera avuga ko kubona moto y’amashanyarazi byamuteye gukunda umwuga w’ikimotari no kuwukundisha abandi, kuko bene izi moto ngo zitabasaba ubuhanga buhambaye n’imbaraga nyinshi.
Ati “Moto y’amashanyarazi iroroshye cyane, ntiremereye kandi ntabwo ikoresha imbaraga nyinshi, n’iyo waba utwite wayitwara nta kibazo. Abagenzi benshi baba bifuza gutwarwa n’umugore kuko batuziho ubwitonzi.”
Uwera avuga ko nta gihe arakorera munsi y’amafaranga ibihumbi 10Frw ku munsi muri uko gutwara abagenzi kuri moto, ku buryo ngo amaze no kwiyubakira inzu yo kubamo muri iyi myaka ibiri ishize.
Uko babona igishoro
Uwitwa Peninah Baraka uyobora abagore b’abamotari bagize itsinda ryitwa ‘Zamuka Mugore’, avuga ko kuva mu myaka ibiri ishize, aho moto z’amashanyarazi zitangiye kuza mu Rwanda ku bwinshi, ubu hari abamotari b’abagore barenga 60 kandi umubare wabo ukaba ukomeje kwiyongera.
Baraka agira ati “Twavumbuye ibanga tutari tuzi ko gutwara moto byoroshye, Polisi itubwira ko bishoboka ndetse ikadukoresha ibizami byihariye.”
Avuga ko icyatumaga batabona moto ari ubushobozi buke kuko abazihawe kugeza ubu ari abagore b’abakene, bakaba barazihawe ku bufatanye bw’ikigo Safi Universal Link(SUL) cyakoranye na BK Foundation, batanga moto ku bagore 20, nyuma yaho ngo hari n’ababonye inguzanyo ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi 480Frw buri wese, ubu ngo barimo kurangiza kwishyura iyo nguzanyo.
Baraka avuga ko akomeje ubukangurambaga ku bagore, kugira ngo bitabire uyu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kandi n’udafite igishoro ngo hari banki ziyemeje kumuha inguzanyo ku nyungu nto kandi byoroshye kuyishyura.
Umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel utwara moto isharijwa n’amashanyarazi, avuga ko yatangiye kwigisha umugore gutwara moto kugira ngo bajye basimburana ku mirimo yose yaba iyo mu rugo hamwe n’uwo gutwara abagenzi kuri moto.
Moto zirimo kuza mu Gihugu
Ikigo Safi Universal Link (SUL) gicuruza moto kivuga ko uyu mwaka wa 2025 uzarangira kizanye mu Rwanda moto zirenga 4,500 z’amashanyarazi zishobora kugenda ibirometero 90-100 bateri itarashiramo umuriro, kandi iminota 30 kuri sharijeri ikaba ihagije kugira ngo bateri yuzure.
![](IMG/jpg/bamwe_mu_bagore_batwara_moto_z_amashanyarazi.jpg)
Umuyobozi muri iki kigo ushinzwe Ubucuruzi, Ndayishimiye Jerry, avuga ko abatwara moto z’amashanyarazi batazabura aho basharija kuko mu mujyi wa Kigali hamaze kuzura sitasiyo 13, ndetse ko hirya no hino mu ntara, ahacururizwa ibikomoka kuri peterori henshi hazaba hari n’ahacomekwa moto z’amashanyarazi.
Umukozi muri Minisiteri y’Ibidukikije ushinzwe ubukungu bushingiye ku bidukikije, Jean Pierre Nizeyimana, avuga ko indwara zitandura zirimo guterwa n’imyuka mibi cyane cyane iva mu binyabiziga bikoresha peterori, ikanyura mu myanya y’ubuhumekero y’abantu cyangwa igahumanya ibihingwa bafungura.
Nizeyimana avuga ko inyungu moto y’amashanyarazi irimo gutanga ku muntu uyikoresha, ikubye inshuro hafi eshatu kurusha ikoresha lisansi, aho umuriro wa bateri ugenze ibirometero 90 kuri moto y’amashanyarazi ugurwa amafaranga 1680Frw, mu gihe kuri moto inywa lisansi litiro y’amafaranga 1600Frw itarenza ibirometero 40.
Ohereza igitekerezo
|
Abagore barashoboye,nubwo basuzugurwa mu bihugu byinshi.Dore ingero nkeya z’Abagore babaye ibyamamare (Famous Women): Ababaye Prime Ministers Margaret Thatcher of England (nicknamed The Iron Lady),Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Angela Merkel of Germany,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Wongeyeho Presidents Dilma Rousseff of Brazil na Ellen Sirleaf of Liberia.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza ko abagore bareshya n’abagabo.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amatorero n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Ababirengaho bishakira amafaranga,ni icyaha gikomeye in God’s eyes (pastors,bishops,apotres,etc...).