Imodoka z’amashanyarazi zinjiye i Muhanga
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo MININFRA n’Abafatanyabikorwa bayo barimo Ikigo gutanga imodoka zikoresha amashanyarazi BasiGo, n’Ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu modoka mu Rwanda RTA, batangije gahunda yo gutwara abagenzi mu modoka zikoresha amashanyarazi, ku muhanda Kigali-Muhanga-Nyanza-Huye, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Ku ikubitiro Ikigo gisanzwe gitwara abagenzi mu modoka cya Volcano Express nicyo cyatangiranye n’imodoka 10 zizajya zikora buri munsi, ku muhanda Kigali-Muhanga zigasimbura izisanzwe zikoresha amavuta asanzwe ya mazutu.
Umuyobozi mukuru wa Volcano Express Igabe Egide avuga ko habayeho igihe cyo guhabwa na Leta inkunga ya nkunganire ku mavuta imodoka zikoresha, ariko bahisemo gutangira gukoresha imodoka z’amashanyarazi ngo batangire gufasha Leta, gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.
Avuga ko batangiriye mu mujyi wa Kigali bakoresha izo modoka kandi zatanze umusaruro, ari nayo mpamvu bahisemo kujya mu Ntara, kandi bahereye i Kigali basanze bishoboka.
Agira ati, ’Twahisemo gutangiza mu Ntara ngo tugabanye igiciro twatakazaga ku kugura amavuta y’imodoka, gukora ibigendanye n’igihe, dore ko mu Rwanda ari ho hatangirijwe uburyo bwo gutwara abantu berekeza mu Ntara ku mugabane wa Afrika kuko izo serivisi zisanzwe mu mijyi".
Avuga ko izo modoka zifasha abafite ubumuga kugenda neza, gutwara imizigo, imyanya 44 y’abagenzi bicaye neza n’aho gushariza terefone buri ntebe, kandi ko bazarangiza uyu mwaka bazengurutse Intara yose y’Amajyepfo, mu gukoresha bisi zikoresha amashanyarazi.
Umuyobozi mukuru wa BasiGo mu Rwanda Doreen Orishaba avuga ko gukoresha imodoka z’amashanyarazi zikorera mu bice by’Icyaro bifite akamaro ko guhashya ibyuka bihumanya ikirere, no gufasha Leta gufasha abakora umurimo wo gutwara abantu n’ibintu kugabanyirizwa igiciro cyo kugura amavuta.
Agaragaza ko kuva batangira gukoresha izo modoka mu Rwanda, zimaze gusimbura mazutu Toni 170, mu ngendo z’abaturage basaga miliyoni y’abagenzi bakoze ingendo, kandi 100% nta kibazo ziragira, mu gihe abafatanyabikorwa zimaze kubinjiriza asaga miliyo ni 500frw, agashimira Leta yatangije gahunda yo kurwanya ibyuka bihumanya ikirere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’abaturage barashimira kuzanwa kw’izo modoka, kuko izikoresha mazutu nabo basangaga zibabangamiye.
Umwe mu baturage ati, "Turashimira Leta kuba yaradutekerejeho imodo zikoresha mazutu zaduteraga umwotsi turi kuri za moto ugasanga biratubangamiye. Badushakire imodoka nyinshi kuko mu kugenda kw’abanyeshuri wasangaga hari umubyigano".
Undi muturage ati, "Imodoka za lisanzi zatumaga abantu bagenda baribwa amaso kubera ko iyo zishaje, lisansi igenda inuka ugasanga abantu baragenda baruka. Izi nta rusaku nta no kuzamura impumuro mbi. Twizere ko batazajya badutendeka tujya tubona iz’i Kigali zitendeka".
Kuri izo mpungenge z’abaturage, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ubwikorezi bwo gutwara abantu mu modoka, Mwunguzi Theoneste avuga ko imodoka batanze zitazajya zitendeka kuko zifite imyanya ihagije 44, kandi myinshi kurusha izisanzwe zikorera Kigali-Muhanga.
Naho ku kijyanye n’ibiciro avuga ko n’ubwo imodoka zikoresha amashanyarazi zigabanya amavuta zikoresha, igiciro cy’urugendo cyo kigenwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imirimo n’inyungu rusange RURA.
Avuga ko abagenzi badakwiye guterwa impumgenge n’uko izo bisi zishobora kujya zibaheza mu nzira, kubera gushirirwa n’amashanyarazi, kuko ngo igeragezwa ryakozwe rigaragaza ko zishobora gukora kilometero 300 zitarashiramo umuriro.
Gahunda ya Leta yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu Ntara, itangijwe mu gihe yari imaze kumenyerwa mu mujyi wa Kigali, ikaba igamije gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda Leta yiyemeje yo kurwanya ibyuka byoherezwa mu ikirere, no guhumeka umwuka mwiza, kuko mu Rwanda ikigereranyo cy’umwuka uhumanye kiri hejuru ya 40%.
Bisi zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi ziratangira gukora ingendo hagati ya Kigali na Muhanga kuri uyu wa Gatanu, muri gahunda yo kubungabunga ibidukikije, no kujyana n'igihe mu bwikorezi. Izi modoka zageragerejwe mu misozi yose y'Igihugu ku buryo nta mpungenge zo kuba… pic.twitter.com/rGlBfzyo41
— Kigali Today (@kigalitoday) May 8, 2025
VIDEO - Imodoka zikoresha amashanyarazi zigiye gutangira gukorera mu Ntara zihereye ku muhanda Kigali-Muhanga-Nyanza-Huye. pic.twitter.com/o2zYennw45
— Kigali Today (@kigalitoday) May 8, 2025
Ohereza igitekerezo
|