Imiyoboro y’amazi ishaje, kimwe mu bitera Abanyakigali kutabona amazi bose

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente aravuga ko ukurikije amazi akenewe mu mujyi wa Kigali n’ahari kugeza ubu, abatuye muri uyu mujyi bose bakabaye bagerwaho n’amazi meza, ariko ko hakiri imbogamizi z’imiyoboro y’amazi ishaje.

Minisitiri w'intebe afungura ku mugaragaro uru rugomero afatanyije na minisitiri w'ibikorwaremezo hamwe n'umuyobozi wa WASAC
Minisitiri w’intebe afungura ku mugaragaro uru rugomero afatanyije na minisitiri w’ibikorwaremezo hamwe n’umuyobozi wa WASAC

Yabivuze kuri uyu wa mbere 06 Gicurasi 2019, ubwo hatahwaga uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ya I rutanga metero kibe ibihumbi 40 ku munsi.

Hongererewe ubushobozi kandi uruganda rwa Nzove ya II, rwari rusanzwe rutanga metero kibe ibihumbi 25 ku munsi, rwongererwaho metero kibe ibihumbi 15 ku munsi.

Bivuze ko Nzove ya I n’igice cya Nzove ya II zongereye metero kibe ibihumbi 55 ku mazi yabonekaga mu mujyi wa Kigali buri munsi.

Ubusanzwe amazi yabonekaga mu mujyi wa Kigali yari metero kibe ibihumbi 95 ku munsi (95,000m3/umunsi), nyamara kandi hakenewe metero kibe ibihumbi 143,668 ku munsi.

Gutaha iyi miyoboro yombi bivuze ko amazi aboneka mu mujyi wa Kigali ubu angana na metero kibe ibihumbi 150 ku munsi, igipimo kirenze igikenewe mu mujyi wa Kigali.

Nyamara ariko, Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko hari abatuye mu mujyi wa Kigali batagerwaho n’amazi meza kubera impamvu zitandukanye.

Muri izo mpamvu harimo imiyoboro y’amazi mito kandi ishaje, kuba abatuye mu mujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera, kandi ibikorwa remezo bikenera amazi nabyo bigenda byiyongera umunsi ku munsi kubera iterambere ry’umujyi naryo ryihuta.

Minisitiri w’intebe avuga ko kwihuta kw’iterambere ry’umujyi bitagiye bijyana no kwihutisha ibikorwa remezo by’amazi, kuko byo bisaba umwanya munini.

Dr. Ngirente ati ”Mu gukemura iki kibazo hatangijwe imishinga yo kubaka, kwagura no gusana ibikorwa remezo by’amazi, kugira ngo amazi agere ku baturage bose”.

Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente yavuze ko izi nganda zatashywe zigiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu mujyi wa Kigali, ariko by’umwihariko mu duce twa Nyamirambo na Gikondo.

Minisitiri w’intebe kandi yihanangirije bamwe mu bayobozi ba WASAC bagaragara muri ruswa ndetse no gushyiraho ibiciro by’amazi bitemewe.

Nzove I n’iya II zuzuye zitwaye miliyoni 40 z’amadorari ya Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nzove ya I yatashywe ku mugaragaro byitezwe ko nayo izongererwa ubushobozi ikagera kuri metero kibe ibihumbi 60 ku munsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka